Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezids wa Tchad Idris Deby yaguye mu mirwano n’inyeshyamba

Tuesday 20 April 2021
    Yasomwe na

Amakuru y’incamugongo ku banya-Chad ni uko Marshal Idris Deby Itno wari umaze iminsi atorewe kuyobora iki gihugu yapfuye azize ibikomere yakuye mu mirwano n’inyeshyamba zashakaga kumubuza amahirwe yahawe n’abaturage yo kuyobora manda ye ya 6.

Ni inkuru isakaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021.

Perezida Idris yapfuye azize ibikomere yagize ku gahanga ubwo yari ayoboye ingabo ku rugamba mu cyumweru gishize.

Ntabashije kwishimira intsinzi ye kuko yari ku rugamba ahanganye n’inyeshyamba zari zimaze gusatira amarembo y’umurwa Mukuru ngo zimukure ku butegetsi zavugaga ko ambyeho.

Mu cyumweru gishize muri Tchad hadutse abarwanyi biyise Fact, beguye intwaro baturutse muri Libya bamaramaje ko ubutegetsi muri Tchad bwahinduka.

Ku mugoroba w’ejo tariki ya 19 Mata 2021 ni bwo byavugwaga ko Marshal Idris Deby uherutse kwegukana intsinzi y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya 6 ku majwi hafi 80% yararembejwe n’ibikomere yakuye mu mirwani n’inyeshyamba.

Mu cyumweru gishize kandi ni bwo kumvikanye impuruza y’Abanyamerika n’Abafaransa babwira abenegihugu babo ko bibaye byiza baba bavuye muri Tchad kuko bari bazi ko abo barwanyi bari hafi kugera mu Murwa Mukuru Ndjamena.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru