Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi ushinzwe umutekano ku kibuga wagaragaye mu mashusho atega umufana wa Rayon Sports wirukaga ava mu kibuga akitura hasi ku buryo bukomeye.
Icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ku mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League aho ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Police Football Club.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umufana wiruka ava mu kibuga uwo ushinzwe umutekano wo ku kibuga akamutega akaguru undi akagwa hasi inyuma y’ibyapa byamamaza kuri Kigali Pele Stadium.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima menshi banatabaza inzego z’umutekano ndetse n’izishinzwe ubugenzacyaha basaba ko yabibazwa kuko ari igikorwa bavugaga cy’ubugome.
Binyuze ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter ya Polisi y’igihugu; yemeje ko yamaze gutabwa muri yombi, iti "Muraho,Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze.
Ni kenshi mu Rwanda ku bibuga hagiye habera ibikorwa bitishimiwe n’abakunzi ba Siporo mu Rwanda bikunze gukorwa n’abashinzwe umutekano w’abafana bazwi nk’abasteward mu ndimi z’amahanga, aho kenshi hakunze gusabwa ko bahabwa amahugurwa azabafasha kujya bakora akazi kabo neza.