Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Dieudonné Ishimwe, wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.
Yafatiwe mu Mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ku wa 3 Werurwe 2025.
Ishimwe Diedonne, w’imyaka 38, wamenyekanye nka PrinceKid, azwi nk’umunyarwanda wamaze igihe ategura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, Miss Rwanda abinyujije mu kigo cye Inspiration BackUp.
Yakatiwe n’urukiko rukuru wa Kigali igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ni umwanzuro w’urubanza wasomwe tariki ya 13/10/2023, ariko arabura kugira ngo ajye kurangiza igihano, cyane ko yaburanaga ari hanze kuko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere kuri ibyo byaha ruramurekura.
Nyuma yo kumva ko yakatiwe Ishimwe Diedonne yahise atoroka ubutabera ntiyaboneka ngo arangize igihano, biza kumenyekana ko yahunze igihugu.Ishimwe Diedonne yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu.
Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.
Leta y’u Rwanda, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.
Umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira muri Amerika mu buryo butemewe, Josh Johnson, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu.
Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekanoKuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda, abonereho no kurangiza igihano.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe


















