Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze hasojwe ibiganiro by’iminsi ibiri byiswe (Rwanda second symposium on illegal wildlife Trafficking) byari bihuje impuguke zitandukanye ziturutse mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Rwanda byibanze ku cyakorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bikunze kwibasirwa na barushimusi.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abagera kuri 80 byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye aho bari batumiyemo inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, abahagararite ubutabera n’ubushinjacyaha n’abandi bafite aho bahurira no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bikunze guhohoterwa n’abantu bashaka kujya kugurisha bimwe bice byabyo.
Zimwe muri izi mpuguke zivuga ko hari byinshi zungukiye muri ibi biganiro ariko ngo abakora ibi bikorwa byo guhohotera ibinyabuzima byo mu gasozi baburiwe ndetse babwirwa ko bakwiye kuzibukira ibi bikorwa kuko hari amategeko ahana uwari we wese ufatiwe muri ibi byaha nk’uko Murigirwa Esther umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu karere ka Rusizi yabigarutseho.
Ati: "Icyo twungutse uyu munsi ni byinshi, ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bireba buri munyarwanda wese aho twajyaga tuvuga tuti RDB niyo ibishinzwe kuko nk’iwacu Rusizi hari abajya guhiga inyamaswa muri pariki ya Nyungwe, ugasanga abantu batunze inyamaswa mu ngo , nk’imisambi, inkende kandi n’inyamaswa zifite aho zigomba kororerwa."
Undi mu bitabiriye ibi biganiro witwa Jean Pierre Habarurema, ni umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, yagize ati: "Benshi ntibaramenya amategeko, gusa aya mategeko ateganya ibyaha byibshi, nk’itegeko no 064/2021ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ryuzuza itegeko rya 48 /2018 ry’ibidukikije."
Dr Andrew Seguye Umunyamabanga nshingwabikorwa Greater Virunga ihuriyeho u Rwanda, Uganda na DRC yaje aturutse mu gihugu cya Uganda avuga ko hari ubumenyi bwinshi bungukiye muri ibi biganiro.
Ati: "Hari ibyingenzi byinshi twungutse birimo nko gushyiraho komite ishinzwe iperereza rikorera mu nzego za leta kuri ibi bibazo, kubakira ubushobozi abakora kuri ibi bibazo ndetse tuzashiraho n’urwego rusuzuma ibimenyetso bya gihanga rufasha ubutabera mu gusuzuma niba icyafashwe ari inyamaswa cyangwa se atariyo kandi nituramuka dufatanyije mu nzego zose tuzabigeraho."
Umuyobozi wa Rwanda Wildlife Conservation Association(RWCA) Dr Olivier Nsengimana avuga ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari isoko y’iterambere ariko mu gihe inzego zose zifatanyije.
Ati: "Hari bamwe wasangaga boroye imisambi mu ngo twagiye tubibona hamwe na hamwe ariko mu by’ukuri nta muntu ukwiye guhohotera urusobe rw’ibinyabuzima, niyo mpamvu buri wese akwiye gufata iya mbere mu kurengera ibinyabuzima bigaragara hirya no hino mu gasozi by’umwihariko imisambi n’izindi nyamaswa."
Mutangana Eugene ni impuguke mu Kubungabunga pariki z’Igihugu mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko hakenewe ubufatanye mu nzego zose kugira ngo harwanywe ishimutwa ry’inyamaswa.
Ati: "Icyaduhurije hano uyu munsi ni ukugira ngo tuganire ku ngingo y’ishimutwa ry’inyamaswa, igurishwa ritemewe, dukwiriye guhaguruka rikarwanywa, dukeneye yuko dufatanya n’inzego zitandukanye by’umwihariko izikorera ku mipaka y’Igihugu, ku bibuga by’indege n’ahandi, kandi ibi n’ibyaha bikorwa byambukiranya imipaka, kubirwanya bisaba ubumenyi kuko nababikora bakoresha amayeri menshi kugira ngo bye kumenyekana."
Yakomeje avuga uko u Rwanda rukwiye gutangira guhangana n’iki kibazo bivuye inyuma.
Ati: "Hari inyamaswa tumaze kugira mbere tutari dufite muri izo nyamaswa zishakwa cyane harimo amenyo y’inzovu, (Ivory) amahembe y’inkura nayo arahenda cyane, Igisamujonjo ( Pangolin) amenyo y’imvubu ndetse n’ingagi bakunze kuzishimuta , gusa mu Rwanda ntibiraba byinshi nkuko mu bindi bihugu bikorwa ari nayo mpamvu twakoze iyi nama hakiri kare."
Abitabiriye bose basoje bafashe ingamba zo gusenyerwa umugozi umwe mu gutahura abakora bene ubu bushimusi bw’inyamaswa ndetse bashimangira ko ubukangurambaga bukwiye gukomeza mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byo hirya no hino mu gasozi.

