Abasirikare b’ingabo z’u Rwanda batangiye kwambara amapeti mu gituza ku myambaro isanzwe, bitandukanye n’uko yajyaga yambarwa ku ntugu.
Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, kuri ba ofisiye n’abasirikare bato ku myambaro isanzwe y’akazi, yifashishwa nko mu gucunga umutekano cyangwa ku rugamba (combat uniform / field uniform).
Gusa ku bambara impuzakano yagenewe kwambarwa mu biro cyangwa mu birori ho amapeti azakomeza kwambarwa ku ntugu.
Haba kuri ba ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi cyangwa abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry’umuhondo cyangwa ubururu bw’ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere, ku rutugu rw’iburyo, bose ipeti ryimuriwe mu gituza, ku gitambaro cy’icyatsi cya gisirikare kimadikwa ku ishati.
Ni imyambarire imeze kimwe n’iy’Ingabo z’u Bwongereza cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.