Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

RIB yafunze abagabo bane barimo abanyamahanga bafite amahembe y’inzovu

Wednesday 27 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

URwego rw’Igigugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwafunze abagabo bane ari bo Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC) bakurikiranweho icyaha cyo kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, i Kigali.

RIB yavuze ko aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi, naho amahembe akaba yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse kuri SINELAC yakoreshwaga n’umukozi wa SINELAC witwa Murokozi Desire akaba n’Umudipolomate w’u Rwanda.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB iraburira abaturarwanda kutishora mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikomoka ku bwoko bw’inyamaswa bukomye kuko ari icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Umuvugizi WA RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko abo bagabo bafashwe binjiza ayo mahembe mu Rwanda bagamije kuyajyana ku isoko ryo hanze.

Ati "Ariko iperereza ry’ibanze ritugaragariza ko bari bagamije ngo kujya kubigurisha mu bihugu byo muri Asia."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru