Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyorohereje abasora kibongereramo uburyo bwo kumenyekanisha ibyatunze umwuga ‘Depenses’, badafitiye inyemezabuguzi za EBM cyangwa se andi mamenyekanisha akorewe muri gasutamo n’imisoro ifatirwa.
Ni impinduka ziri mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2022.
Ikigo RRA cyavuze ko bigamije gishishikariza abacuruzi n’abandi bose bakora ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu babonye mu mwaka ushize wa 2022 bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2023.
Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, yatangaje ko mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2022, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyorohereje abasora kibongereramo uburyo bwo kumenyekanisha ibyatunze umwuga ‘Depenses’, badafitiye inyemezabuguzi za EBM cyangwa se andi mamenyekanisha akorewe muri gasutamo n’imisoro ifatirwa.
Komiseri Batamuliza asobanura ko muri izi mpinduka hakuweho 27% ya depenses, kugira ngo buri wese yemererwe kumenyekanisha ibyatunze umwuga ariko bidaherekejwe na fagitire za EBM cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo izo ‘depenses’ zemerwe. Izi depenses ariko zigomba kuba ari izituruka ku bantu cyangwa ibigo byemerewe kudakoresha EBM nk’amabanki cyangwa ibigo bya Leta.
Ati “Nubwo hagiyeho ubwo buryo bwo koroshya kugira ngo hadakoreshwa ya 27% gusa, dufitiye icyizere abasora ko bazakurikiza neza amabwiriza agenga ‘depenses’ zemewe ateganywa n’itegeko bagashyiramo gusa za zindi zifitiwe ibimenyetso kandi koko zabayeho”.
koko ari ibyatunze umwuga by’ukuri, niba bitaraje kugabanya gusa inyungu zisoreshwa atari iby’ukuri”.
Izindi mpinduka zakozwe mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu ni uko usora cyangwa umwunganira iyo akora imenyekanisha, mu kuryohereza mu ikoranabuhanga rya RRA asabwa gushyiraho umwirondoro we, akanabyemeza ko ari we ubikoze.
Komiseri Batamuliza ati “Twagiraga ikibazo cyo kumenya ngo ninde wakoze iri menyekanisha, ni nde wunganira usora, bityo n’amakuru akurikiyeho kuyasangira bikagorana”.
Niba ukoze imenyekanisha adatanze umwirondoro, ntabwo ikoranabuhanga rizaryemera.
Batamuliza yasabye abasora badasabwa ibitabo by’ibaruramari kumenyekanisha byihuse bakirinda umuvundo cyangwa se kuba batenguhwa n’ikoranabuhanga igihe baribyiganiyeho ku munota wa nyuma.


















