Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abakozi ba Hora group LT baremeye abashegeshwe n’ibiza

Thursday 1 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu, abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje ibikorwa byo kuremera imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023 abakozi b’uruganda rukora ikinyobwa cy’umwenya (HORA Group LT) bifatanyije n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza babajyanira ibyo kurya bigizwe n’umuceri, Akawunga, isabune n’ibindi bitandukanye birimo imyambaro n’inkweto byo kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Ibikoresho byatanzwe byahawe abashinzwe ububiko bw’inkambi ya Rugerero kugira ngo bishyikirizwe abagenerwabikorwa

Umuyobozi mukuru w’Ikigo HORA Group LT, Musabyimana Jean Claude, avuga ko kwifatanya n’uwagize ibyago bidakwiye kuba mu magambo gusa.

Yagize ati: "Hagomba kubamo ibikorwa, ikindi buri munyarwanda agiye amenya uko umuturanyi yaramuratse, yiriwe, kandi buri wese ufite umutima w’ubumuntu akwiye kujya atekereza kuri mugenzi we."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Uwiteka nakomeza kubashoboza bazakomeza gufasha, ikindi ngo bishimira kuba abakozi benshi bakora muri uru ruganda bose 95% bavuka i Rubavu.

Ibyatanzwe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 500.000rwf.

Leta y’u Rwanda isaba buri muntu wese kugira uruhare mu gufasha iyi miryango yagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, aho abarenga 200 bahasize ubuzima.

Kuri ubu abagizweho ingaruka n’ibiza benshi muri bo bacumbikiwe mu nkambi iri mu murenge wa Rugerero, yashyizweho kugira ngo iyi miryango ibashe kwitabwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru