Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rubavu: Abanyonzi bavuga ko babuzwa umutekano n’abashinzwe kuwubarindira

Wednesday 19 March 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi bo mu Mujyi wa Rubavu, bavuga ko bajya bahohoterwa n’abasekirite bakorera mu muhanda, aho kubafasha kubacugira umutekano ahubwo hakaba aribo bawuhungabanya.

Usibye kubaca amafaranga rimwe na rimwe batamenya icyo bayatangiye cyangwa n’irengero ryayo, bavuga ko hari nubwo babakubita babahoye ubusa, nkuko ubwabo babyivugira.

Ndagijimana J. asanzwe ari umunyonzi mu Mujyi wa Rubavu, nawe avuga ko bajya bahohoterwa n’abasekirite mu muhanda.

Yagize ati: "Ugasanga abasekirite bari ku muhanda, kandi basanzwe bakubon utwara, wabereka ibyangombwa bakavuga bati kuva utweretse ibyangombwa, dushakira nkaya ngaya. Bbakaguca amafaranga arenze ayo wagakwiye gukorera muri uwo munsi, bakaguca 10 000frw kandi ukorera ibiceri 300. Umugenzi umutwarira 200, hakaba n’igihe umutwarira 100, bakaguca 10 000, bitanagira na gitasi."

Bamwe mu batwara abantu ku magare, bazwi nk’abanyonzi mu karere ka Rubavu

Ibi kandi bishimangirwa na Ruzuzura Emmanuel, nawe ukorera mu Mujyi wa Rubavu.

Yagize ati: "Ni ukuvuga ngo twanze kwiba tubasha kuba twagera ku igare ariko nabwo wagera ku igare ugahura na bariya bantu b’abasekirite bo mu muhanda, ugasanga bagufashe nko mu kibazo cyitumvikana runaka, bakaguca amafaranga utanabasha no kubona, ugasanga ngo uparitse ahatemewe nkaha ngaha, uparitse nkahangaha ni urugero, icyapa gihari kigaragaza ko hatemewe ni ikihe?"

Ntibaziirengero ry’amafaranga bacibwa

Baboneraho gusaba inzego z’ibishinzwe, gukurikirano bino bibazo bavuga ko bahura nabyo, bakarenganurwa.

Ndagijimana yakomeje agira ati: "Icyo twasaba ni ukutuvugira, bakajya bareka kuturenganya wenda niba umuntu anafite n’amakosa, bakadushyikiriza mu nzego zo hejuru bakatuvuganira, natwe tukamenya icyo baduhora, kuko amafaranga baduca ntabwo tumenya umushinga agiye gukoramo."

"Amafaranga baduca bakagenda bayajyaniye aho ngaho, nta na gitasi, ugasanga barakurenganyije, waba nta purake ufite ngo baguciye 5000frw, kuri purake igura 1000, nacyo aba ari ikibazo, wajya kurega rero ugasanga n’ikibazo cyawe ntibacyumvishije".

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko ibibazo bigaragazwa n’aba banyonzi igiye kubikurikirana, gusa igasaba abahohoterwa kugana inzego zirebwa nabyo.

SP, Boneventure Karekezi, ni Umuvugizi wa Polis y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, ko bino bibazo atari abizi.

Yagize ati: "Ayo ni amakuru utugejejeho, turi buze gukurikirana ariko noneho uhohoteye undi amategeko arahari, akwiye kubigeza ku nzego z’ibishinzwe bityo akaba yarenganurwa."

Uruhande rw’abasekirite bashyirwa mu majwi guhohotera abanyonzi ntirwemeye kutuvugisha ngo rutubwire niba ibyo bashinjwa bijya bibaho, n’icyo babikoraho mu mikoranire myiza n’abo bashinzwe gucungira umutekano.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru