Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abari kubura EBM barajyanwa mu nzererezi

Tuesday 29 October 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bakorera ubucuruzi butandukanya mu Karere ka Rubavu, barinubira kujyanwa gufungirwa mu nzererezi ngo nuko babuze EBM, aho babibonamo akarengane.

Mu karere ka Rubavu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro bwatangaje ko bwafatiye ingamba abacuruzi badatanga fagitire za EBM, ngo nyuma y’umuco wagaragaye wo kwirirwa bafunze mu gihe hari igenzura, ku mikoreshereze yazo.

Zimwe mu ngamba zafatiwe abacuruzi ngo batitabira gukoresha EBM, bigatuma bamwe bafata umwanzuro wo gufunga ubucuruzi bwabo, harimo kuba ufashwe afungirwa mu nzererezi igihe abuze ubwishyu yaciwe bitewe n’ikosa basanze yakoze.

Umwe muri bano bacuruzi utashatse ko amazina ye atanagazwa yagize ati "Baraza bakagufata basanga udakoresha EBM, bakakujyana mu modoka zabo wagerayo wabona ubwishyu baguciye ukagaruka, ikiza nuko bakwigisha bakanaguha EBM.’’

Akomeza agira ati ‘’Iyo bagutwaye ukabura ubwishyu nukugufunga kugeza ubwishyu bubonetse, turasaba ko baca inkoni izamba kuko kubona umucuruzi ukomeye bamuzingira mu modoka kandi ibikorwa bye bitakwimuka cyangwa ngo atoroke, ukumva ngo umukire afungiye mu bigo by’inzererezi birimo ibisambo ruherwa, abanyarugomo n’abagizi ba nabi biragayitse hari aho badutesha agaciro."

Niyonsaba Mabete Dieudonne, akaba ari Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu muri iyi nama yavuze ko itegeko ry’umusoro rigomba kubahirizwa, asaba ikigo RRA kurushaho kwegera abacuruzi bakamenya uko bakoresha EBM.

Ati "ibyo twaganiriyeho byinshi byibanze kuri EBM, turamanuka mu bacuruzi, turi kumwe n’inzego bishizwe, ibiganiro by’ubukangurambaga byongerwe kugira ngo tuyimenye tunayisobanukirwe n’abumva ari umuzigo babivemo umucuruzi ni usora kandi agatanga inyemezabwishyu."

Kuva gahunda yo gukoresha inyemezabwishyu za EBM mu Rwanda yatangira, hakomeje kuvugwa ko hari bamwe bagiseta ibirenge mu kuzikoresha.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru