Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Rubavu: Abasenyewe n’imitingito bangiwe kuvugurura

Sunday 4 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu basenyewe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RD Congo mu 2021 bababajwe nuko bangiwe kuvugurura inzu zabo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ku nzu n’inyubako zimwe zitaravugururwa kugeza ubu nyuma yo gusenywa n’imitingito.

Bamwe muri bo ni Nduwimana Emmanuel, yagize ati: "Tugera ku karere tugiye gusaba ibyangombwa ngo tuvugurure bakatwangira, bakakubwira ko kuvugururwa inzu barimo kubyigaho."

Undi muturage yagize ati: "Batubwiye ko hari ubufasha tuzahabwa na Minisiteri ibishinzwe ntiburatugeraho ariko kandi duhangayikishijwe n’inzu zasenywe n’imitingito. Akarere ntabwo gashaka ko tuvugurura kandi inzu zikomeje kwangirika."

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyavugaga ku bikorwa bijyanye n’iterambere ry’akarere ka Rubavu, ubuyobozi bwemeje ko budashobora gutanga ibyangombwa byo kuvugurura izo nzu kuko bategereje igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Rubavu.

Sindikubwabo Gilbert ushinzwe ibijyanye n’ubutaka n’imyubakire mu karere ka Rubavu yagize ati: "Nibyo koko birimo kugorana guha abaturage ibyangombwa byo kuvugurura inzu zabo kuko Akarere kifuza ko bavugurura bijyanye n’igishushanyo mbonera gishya cy’umugi. Ubu rero iki gishushanyo mbonera cy’umugi ntikirakorwa, nikiboneka tuzabafasha bubake."

Ni mu gihe mu kwezi kwa Karindwi mu 2021 Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza (MINEMA) yasohoye inyandiko ivuga ko hagiye gushakishwa amafaranga agera kuri Miliyari 92 zirimo 5 zizitabazwa mu gusana inzu z’abaturage zasenywe n’umutingito ariko bavuga ko ntacyizere cyo guhabwa ubufasha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru