Sunday . 1 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 November » Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru RMC – read more
  • 15 November » Rubavu: Ubujura bw’insinga w’amashanyarazi buri kubasiga mu kizima – read more
  • 14 November » Musanze: Abakinnyi bafite ubumuga baremeye mugenzi wabo – read more
  • 13 November » Musanze: Ababyeyi banenze bagenzi babo bagurisha inyunganira mirire yagenewe abana – read more
  • 13 November » Nyamasheke: Umusirikare yarashe abaturage batanu arabica – read more

Rubavu: Ubuyobozi burigurutsa mu gukemura ikibazo cya kompanyi ebyiri zihanganiye muri Sebeya

Friday 25 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Rubavu umurenge wa Kanama hari kompanyi ebyiri zinura umucanga zikomeje kurebana ay’ingwe ndetse n’ubuyobozi bukomeje kurebera, ibintu bishobora kuzabyara ikindi kintu kirenze urwego bigezeho.

Imwe muri izo kompanyi yitwa (Mugabo J company LTD) ihagarariwe na Ndolimana Jean D’amour indi yitwa (UStone LTD) ihagarariye na Uwonkunda Carine.

Mu kiganiro umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagiranye n’impande zombi bagaragaje ko nta kibazo buri umwe afitanye n’undi nyamara, umwe yeruye avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje gukingira ikibaba no gutonesha kompanyi ya mugenzi we ya UStone LTD.

Ndolimana Jean D’amour yagize ati: "Njyewe mfite ibyangombwa byuzuye rwose, uruhushya ndarufute rwo gucukura umucanga hano muri Sebeya, n’ikimenyimenyi itsinda rya RMB (Rwanda Mining Board) ryaradusuye hano risiga ribwiye akarere icyo gukora ariko ikibabaje baramfungiye ngo ntabwo nemerewe gukora mu gihe ntarumvikana na UStone LTD. Meya ubwe iki kibazo arakizi habo yahageze inshuro nyinshi, baransaba gukorana n’indi company, gute kandi na nyirayo ubwe ataraza kunyegera ngo tuganire niba ashaka ko ngira ibyo mufasha."

Uyu mugabo akomeza agira ati: "Ahubwo usanga ndigushyirwaho iterabwoba, ubu mfite n’impungenge ko imvura igiye kugwa izatwara uriya mucanga kandi nafashe inguzanyo muri banki, nsora neza nkuko bikwiye ariko sinibaza impamvu baje kumfungira kandi uwo badufungiye hamwe magingo aya we arimo gukora; ibi ni akarengane rwose."

Ku ruhande rwa Uwonkunda carine ahagarariye ya UStone LTD, yavuze ko adashobora kugira icyo avuga mu itangazamakuru gusa ngo nawe ntabwo arimo gukora muri iki gihe ndetse ngo Mugabo J company LTD niyubahiriza ibyo bamusabye gukora byo kuganira nawe bazabakomorera bongere bakore.

Iki kibazo kandi kiravugwamo bamwe mu bayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi bivugwa ko bafitemo ukuboko nkuko iyo uganiriye na ba nyir’ubwitwe babyivugira bakaba basaba ko ubuyobozi bwabakomorera bagakora kuko ngo bombi bafite ibyangombwa bahawe nubwo bagenda bitana ba mwana buri wese akurura yishyira.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere Bwana Nzabonimpa Deogratias ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru, twagerageje no kuvugisha Guverineri Habitegeko Francis nawe bivugwa ko azi iki kibazo ntiyabasha gufata telefone.

Haribazwa ugomba gukemura iki kibazo gihanganishije impande zombi nubwo ku ruhande rwabo bombi buri umwe agenda abyegeka ku muyobozi runaka nyamara bishobora no kuzakurura amakimbirane ashingiye kutumvikana mu gihe abayobozi batakwicara ngo bakemure iki kibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru