Thursday . 16 January 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 January » Burera: Barashinja abubatse isoko rya Rugarama kurisondeka – read more
  • 14 January » Rubavu: Nyuma yo gushwana n’umugore we yatwitse inzu yabo n’ibyari biyirimo – read more
  • 14 January » Leta yihaye kuba yarishyuye amadeni y’ibirarane by’imitungo hagati mu mwaka – read more
  • 14 January » Ababyeyi bipimisha ku gihembwe cya mbere baracyari mbarwa – read more
  • 14 January » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Rubavu: Agiye kumara imyaka 5 asiragira ku ngurane

Monday 13 January 2025
    Yasomwe na


Umuturage witwa Habumugisha Emmanuel, utuye mu Mudugudu wa Mukondo, mu Kagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, avuga ko agiye kumara imyaka itanu asiragira ku ngurane y’imitungo ye, nyuma yaho imitungo ye, ikozweho n’ibikorwa by’iyubakwa ry’umuhanda.

Uyu muturage ingurane avuga ko asiragiraho ni iyangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wo mu bice bya Kiraga-Burushya, uherereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Ikibabaza uyu muturage ni uko amakosa yatumye atinda kwishyurwa ingurane ye yakozwe n’abakozi ba RTDA bataye ifishi y’amakuru ye.

Imitungo ya Habumugisha avuga yahangirikiye irimo inzu ye ndetse n’ibiti bibiri, bikaba byaragenewe agaciro gahwanye Frw 3 025 000. Avuga ko guhera mu mwaka wa 2020 yakuzuza ifishi y’igenagaciro k’imitungo ye atigeze yishyurwa kugeza nanubu.

Yagize ati: "Umuhanda wa korwaga muri 2020 ahangaha, naje gusenyerwa, ngerageza kujya ku karere, ngaragaza ikibazo, bampa umugenagaciro witwa Léandre, ubwo Léandre yaraje turabarura. Mwereka inzu irahangaha, baje kuyigenera agaciro, icyo gihe dusinya uwitwa Léandre ifishi yarayigumanye, byagezaho aragenda ntegereza kuzishyurwa ndaheba".

Yakomeje agira ati: "Inzu byarangiye n’urugi barutwaye, kuko ubuyobozi bw’akagari bwari bwambujije kongera gushyiramo umuntu, dore nahangaha ukuntu habaye, ibiza bikomeje kugira gutya; ngira impungenge ko bishobora kurangira mbuze uburyo nakimuka kandi ibikorwa byanjye bigararaga".

Ku kijyanye n’Ikigo cyakoraga umuhanda, Habumugisha agira ati: "N’abo muri RTDA baje kudusura mu mpera za 2024, mu mwaka ushize, bahageza baravuga ngo baragiye ariko impungenge mfite, ni iyi fishi yakomeje kubura, kugeza magingo aya".

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ufite mushingano ibijyanye n’igenagaciro, Teta Noella, agaragaza ko kubura ifishi kw’uyu muturage ari imwe mu mpamvu yatumye kino kibazo gitinda gucyemuka.

Yagize ati: "Ariko icyo kibazo kiri mushingano za RTDA; twanditse amabaruwa asaba RTDA gusuzuma ikibazo cye, RTDA iza gusura, itanga umurongo ko abakoze amafishi bayishaka bakayizana, yaba itabonetse hakagenderwa ku bimenyetso abaturage bazatanga biri kuri iyo nzu uko yari imeze niba igihagaze. Kugeza ubu abagenagaciro kubera ko hagiye habamo ibyiciro bitandukanye, ntabwo bagaragaza ngo ifishi ye ni iyingiyi, ariyo mpamvu ikibazo cye kidakemuka".

Icyakora uyu muko w’akarere yemereye umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, ko iki kibazo kiba cyakemutse bitarenze ukwezi.

Yakomeje agira ati: "Yasuwe n’abashinzwe kwishyura aribo RTDA, biga ku kibazo cye, hamwe n’abandi baturage benshi bari bari mu murongo umwe, nta kindi kibazo kindi kibayeho ntabwo byarenza ukwezi kumwe.

Ibi bibazo by’abaturage basiragizwa mu kubona ingurane ku mitungo yabo, ni kimwe mu byo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali.

Yagize ati: "Ibyo abaturage bimurwa mu buryo butari bwo, budakwiye, ibyo birazwi, ndetse ndabizi, ariko n’inzindi nzego zirabizi, nubwo tugerageza kugira ngo bijye mu buryo, bizajya mu buryo. Bibabaza abantu bibatera igihombo, ariko byo bikwiye gukorwa, bikajya bikorwa ukimura abantu, niba wajyiriye kubimura ukabishyura."

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru