Mu karere ka Rubavu haribazwa impamvu ishuri ry’imyuga rya Rambo rimaze imyaka icyenda ryubakwa n’uruganda rwa Bralirwa rituzura, kuri ubu rikaba rikomeje guhera mu nyigo.
Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageze muri aka karere ahubatswe iri shuri ryadindiye rikaba rimaze imyaka icyenda ryubakwa, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko ibikorwa byo kuryubaka bizaragirana n’uyu mwaka wa 2022.
Ishuri rya Rambo ryubatse mu Murenge wa Nyamyumba mu karere ka Ruabvu, ryatangiye kubakwa mu kwezi kwa Werurwe 2013 rigomba kurangira mu mezi umunani gusa, ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa mu gufasha abana baturiye ruru ruganda kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere.
Ni nyubako bivugwa ko yahagaze kubera imanza hagati ya rwiyemezamirimo wubakaga iri shuri na Bralirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse aganira na mamaurwagasabo, yavuze ko bafite gahunda yo kongera kwiga inyigo yaryo noneho rikazubakwa mu mwaka utaha wa 2023 ku buryo bakomeje kuganira na banyirubwite aribo Bralirwa .
Akomeza avuga ko icyo bakoze ari ukujya kureba inyigo yaryo niba ntabyo ibura kugira ngo barebe niba uburyo ingengo y’imari uko yari yarakozwe niba ntacyahindutse hanyuma umwaka utaha rizubakwe rirangire rive mu nzira.
Agira ati "Twakoranye na banyirubwite aribo Bralirwa kugira ngo tumenye icyo buri rwego ruzakora, ku buryo mu mwaka utaha wa 2023 mu kwezi kwa Mutarama ari bwo iri shuri ryazubakwa ku bufatanye na Bralirwa n’akarere, kandi ingengo y’imari ya Bralirwa itangira mu kwezi kwa cyenda, iki kibazo kizakemuka vuba barabitwijeje ."
Ni ishuri ryari ryatangiye kubakwa n’uruganda rwa Bralirwa rwemeye gutanga amafaranga yo kuryubaka, aho byari biteganyijwe ko rizuzura ritwaye agera kuri miliyoni 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abajijwe ku kibazo cy’abaturage bivugwa ko bambuwe na rwiyemezamirimo wari ufite ishingano zo kubaka irishuri, Umuyobozi w’akarere Kambogo Ildephonse yavuze ko abo baturage bagomba gukorerwa ubuvugizi ndetse bafite uburengenzira bwo gushaka rwiyemezamirimo kandi atanaboneka bakazamujyana mu nkiko agasahakisha bakishyurwa.
Mu mwaka wa 2015 nibwo abaturage bagera ku 137 bakoraga imirimo itandukanye kuri iryo shuri, bavuga ko batishyuwe amafaranga yabo agera kuri miliyoni 7,897,600 y’u Rwanda, bakavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi k’Ugushyingo 2013, ubwo iri shuri ryatangiraga kubakwa.
Bamwe mu baturage batashatse kubwira itangazamakuru amazina yabo, bavuze ko bambuwe na rwiyemeza mirimo Twahirwa Faustin, wari ufite inshingano zo kubaka iri shuri ry’imyuga rya Rambo ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko bahebye.
Umwe muri bo wemeye kwivuga, witwa Hategekimana yagize ati, "Ubu ntacyizere cyo kuzishyurwa dufite, rwiyemezamirimo yaratwambuye, twabuze aho tubariza ikibazo cyacu, dutegereje ko bazasubukura imirimo natwe tukabonera tukishyuza amafaranga yacu."
Bivugwa ko rwiyemezamirimo wahawe akazi hari ibyo atumvikanyeho na Bralirwa, imwambura isoko imushinja ko yakoze ibyo batumvikanye, arinayo ntandaro yo kuba ryarahagaze.















