Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bagaragaza ko babangamiwe n’umunuko ukabije uturuka mu ruganda rwa RWACOF

Tuesday 3 June 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko babangamiwe n’uruganda rwa RWACOF rutunganya i Kawa, kubera umunuka uruturukamo kubera ibisigazwa by’i kwa biteza umunuko ukabije kubarwegereye.


Aba baturage bavuga ko ibi bishishwa, batinda kubijyana aho byabugenewe, kugeza bimaze kubora bigateza umunuko, ukabije, ku buryo babona kandi bizateza ingaruka zirimo no kubateza uburwayi.

Kamenyero Innocent, utuye mu Mudugudu wa Nganzo, mu Kagari ka Burushya ni umwe muri bano baturage bagaragaza kino kibazo.

Yagize ati" Batubwira ngo tuze ku Kagari harabera inama, inama tugasanga ahantu yakagombye kubera hari ingarani yugo ruganda rwa RWACOF, ugasanga utarakorera inama mu bishishwa by’imyanda iri kutunukira".

Yakomeje agira ati" Badukorera ubuvugizi kariya kagari bakakimura uruganda rugasigara urwako, bakavana ibyo bishishwa aho ngaho, wenda bakajya gushaka ahandi bajya babisuka, kubera ko biteje ikibazo cy’umwanda.

Hari impungenge kandi z’uburwayi, nkuko bigaragazwa na Nyiraturatsinze Christine, utuye mu Mudugudu wa Nyaruhonga mu Kagari ka Kiraga.

Ati" Hari ibishishwa baba batonoye mu ikawa, sinzi uburyo baba babiteguyemo, nko mu Mudugudu wacu hari igihe akazuba kaka, ukajya kumva ikintu cy’ikinuko, kiratereye, wabaza bakavuga ngo ni ibishishwa byo mu ruganda. Bishobora kutugiraho ingaruka cyane mu buzima, kuko niba biri kunuka bishobora kugera mu mubiri nyine bikatuzanira ibibazo".


Nyiraruratsinze Christine, ni umwe mu baturage bagaragaza ko babangamiwe n’umunuko uva muri RWACOF.

Aba baturage basaba ko ibi bisigazwa biba byavanywe kw’i kawa ziba zazanywe muri runo ruganda, bajya babivanaho mbere yuko byangirika ngo bitangiye kubateza munuko.

Ufitabeza Jean d’Amour, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, twaravuganye agira icyo avuga kuri kino kibazo kigaragazwa naba baturage, gusa we agaragaza ko kino kibazo atarakizi.


Ufitabeza Jean d’Amour, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, avuga ko kino kibazo atarakizi.

Yagize ati" Icyo kibazo, ndumva ari ubwa mbere, nyumvishe, ariko ubusanzwe ahari uruganda nkuru nguru, hari igihe bigera mu gihe bari kuboza biriya hakaba haza wenda umwuka utari mwiza, ariko ibyo biba nk’igihe gitoya".

Uyu muyobozi yakomeje agira ati Iriya fumbire iyo bari kuyitunganya, hari ukuntu bayihindura kugirango bibe byabora hanyuma bazayikoreshe mu ikawa. Bagerageza bagakora ibishoboka byose bagashyiramo n’amashwagara n’imiti yabugenewe kugirango bidateza ikibazo".

Ibiro by’Akagari ka Burushya byubatse mu ruganda rwa RWACOF, hakaba hari n’abaturage bagaragaza kandi ko bajya bagira kino kibazo cy’umunuka uturuka muri runo ruganda iyo babiganye, bagasaba ko byatandukanywa.


Ibiro by’Akagari ka Burushya, byubatse mu ruganda rwa RWACOF.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru