Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Barashinja ubuyobozi kubasiga mu bwigunge

Monday 15 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama, barashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubasiga mu bwigunge, kubera ko hari ikiraro kigiye kumara umwaka gicitse ntigikorwe mu gihe ubuyobozi bw’Akagari ka Karambo buvuga ko bufite ubushobozi buke.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa kanama kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, aho yasanze abaturage n’abana bari bagiye ku mashuri abanza ya Karambo bambukira mu mugezi kubwo kubura ayandi mahitamo, bagasaba ko iki kiraro cyakorwa.

Umwe muri aba baturage witwa Muhire Theogene yagize ati: "Abana bacu bakunze kuvunikiramo hariya kuko niyo nzira bakoresha umunsi ku munsi bajya ku ishuri, natwe ubwacu niho tunyura. Ubu se twajya kuzenguruka iriya tugiye he? kiriya kiraro bubatse kiri ibutamoso bwacu, badufashe batwubakire ikiraro hano."

Bakomeza bavuga ko iki kiraro cyahuzaga utugari tugare muri dutatu, Mutandi, Nkomane na Karambo ariko ngo kuva cyacika abayobozi ntibagikore babifata nko kubasiga mu bwigunge.

Bati: "Turi mu bwigunge, ubu se umwana wo mu mwaka wa mbere n’indi myaka uzamuka hariya murabona biba bitaduhangayikishije, hamaze kuvunikira abana barenga batandatu."

Bavuga ko hari amafaranga bitanze arenga miliyoni ebyiri ariko hashize igihe batazi icyo yakoreshejwe.

Mukiganiro umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagiranye n’umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambio, Mukamuyango Caritas yavuze ko akagari ntabushobozi gafite bwo kubaka iki kiraro.

Ati: "Ikiraro byo kuba kigikoreshwa ni ukwiyiba, ubusanzwe hari ikindi kiraro cyubatswe cyo mu kirere, cyagakwiye gukoreshwa, gusa hari miliyoni zirenga ebyiri zakusanyijwe n’abaturage, umuganda urimo gukorwa, twangiye kwegeranya amabuye, ariko ntabwo navuga ko dufite ubushobozi buhagije."

Uyu muyobozi yemeje ko iki kiraro kindi cyo mu kirere cyubatswe ibutamoso gusa ngo bafite imbogamizi z’abana bahanyura bihishe kuko hari umwana ushobora kumanuka akanyerera akagwamo akavunika.

Mu nkuru yacu iheruka ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatubwiye iki kiraro kizubakwa mu ngengo yimari y’umwaka utaha, mu kwezi kwa Nyakanga.

Na none kandi twari twayikoze tariki ya 7 mu kwezi kwa werurwe 2023 ,aho umuyobozi w’Akagari ka Karambo yari yemeye ko aya mafaranga yo gusana iki kiraro yakusanyijwe ariko adahigije, ndetse yasabye ko ubuyobozi bw’Akarere bushyiramo izindi mbaraga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru