Bamwe mu baturage bo Mudugu wa Bubaji, mu Kagari ka Bulinda mu Murenge wa Rubavu, bavuga ko ubu bari mu mwijima nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi bitewe nuko insiga ziwugeza mu ngo zabo zibwe.
Umwe muri bano baturage waganiriye na Mamaurwagasabo yagize ati: "Abajura bari kuza ku mazu, nko kuya Michel (avuga umusaza wibwe) ikamba (urusinga) ye barayikase; insinga z’amashanyarazi bari kuzikata. Nuyu musaza barayijyanjye, ubu ntabwo ari gucana, ubu rwose nukuturwanaho".
Undi muturage witwa Umwanzintabakure Michel, nawe agaragaza ko ubu nta muriro w’amashanyarazi afite iwe mu rugo bitewe n’abajura.
Ati: "Ni abantu biha ngo ni abatekinisiye, kandi ari abamagendu, mu by’ukuri wajya gusanga mu gitondo ugasanga insinga baziciye".
Akomeza agira ati: "Njyewe byabaye ku munsi w’umuganda ngarukakwezi, hashize ukwezi, nyuma yaho ngiye kubyuka nsanga urusinga baruciye. Nta muriro, ndi gucana buji".
Umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, (REG) mu Karere ka Rubavu, Muhire Christian nawe yemeza koko kino kibazo gihari, agasaba abaturage kugira uruhare mu kuburizamo buno bujura.
Yagize ati: "Icyo cy’insinga turakizi, ariko cyane cyane abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze zaho ndetse na Polisi bakurukirana cyane icyo kibazo cy’ubujura, natwe tukagikurikirana dufatanyije na Polisi, ari ibikorwa bitandukanye, tugirana n’inzego z’umutekano, kugira ngo yaba abo biba insinga, aho babigurisha, cyane cyane muri abo bantu bacuruza ibyuma biba byarashaje, dukunda kugira iyo gahunda.
"Cyane cyane dushishikariza abaturage mu kugira umutekano w’ibikorwa tuba twamuhaye mbera na mbere ko ari we bireba, hari nabumva yuko bitamureba; mu kwirinda ko ubwo bujura bwaba nabo bakwiye gukaza uburyo, bagomba kurindira umutekano ibikorwa remezo baba bahawe by’amashanyarazi".
Akagari ka Bulinda kakaba kagizwe ahanini n’igice cy’icyaro ho muri uno murenge wa Rubavu, kakaba gatuwe n’abaturage bafite inzu ziciriritse kandi bakora ibikorwa byiganjemo ibikunze gukorerwa mu cyaro nk’ubuhinzi.
Yanditswe na Eulade Mahirwe