Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, basenyewe n’umugezi wa Sebeya basubiye mu nzu z’ibirangarizwa.
Nyuma yuko abo baturage bibasiwe nibyo biza bajyanywe mu nkambi nyuma bagahabwa amafaranga yo gukodesha amacumbi yaho baba bakinze umusaya ariko nyuma ayo mafaranga bahabwa n’akarere ntibongere kuyabona nkuko babivuga, bamwe bahisemo gusubirayo.
Mutuyimanan Anathalie ni umwe muri bo, atuye mu murenge wa Rugerero, nyuma yo kwibasirwa n’ibi biza ubu basigaranye icyumba cyimwe, ni cyo bihugikamo uko ari 7, we hamwe n’umugabo we n’abana 5.
Yahamirije mamaurwagasabo ko we nta mafaranga yo gukodesha inzu yigeze abona.
Yagize ati: "Muri kubona ahantu mba ukuntu hameze, njyewe nta bufasha nigeze mbona,
nari mfite inzu nini irasenyuka, kuko nta bushobozi nari mfite bwo gukodesha cya cyumba kimwe, ni cyo mbamo".
Yakomeje avuga ko hari abayobozi bahagera kenshi, ngo igisubizo bamuha bakamubwira ngo ni ugutegereza.
Nyirandeze Francoise nawe utuye muri uyu murenge yavuze ko bagarutsemo kuko ngo ubukode bwari bwarangiye.
Ati: "Ubukode bwararangiye mbona ntarabona ubundi bufasha bwo kwishyura, umugabo yarakoraga muri Congo nta byangombwa kugira ngo yambuke".
Nubwo aba baturage bavuze gutya, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yatubwiye ko ubukode bugikomeje
Ati: "Ntabwo tuzi ahubwo ukuntu basubiyemo, abakodesherezwaga ntabwo twigeze duhagarika ubukode bwabo, ndabyemera ko twari twarapanze igihe amasezerano yagombaga kurangirira, ariko ntabwo twababwiye ngo bavemo, ahubwo twari twasabye indi nkunga dusaba n’imirenge ngo babwire abaturage ko ubukode bugikomeje.
Akomeza agira ati: "Ntabwo twari kubahagarika tutabivuganye nabo, ntabwo bishoboka, cyane ko tukirwana n’ikibazo cyo kubona aho batura, ntabwo twatuma umuntu asubura ahantu yavuye, kandi icyatumye ahava kitarakemutse".
Yakomeje avuga ko hari abemerewe kuvugurura inzu zabo.
Ati: "Tugendera ku miterere y’aho hantu, abemerewe gusana, ubwo nabo izo nzobere iryo sesengura ryose ryagaragaje ko nta kibazo hafite, abandi niba hatari hafatwa icyemezo ni babe bategereje, ariko ahafashwe icyemezo ko bavamo, nibavemo ahubwo n’inzu bazisenye nibyo byiza".
Nibura ngo imiryango 942 niyo iri gukodesherezwa na leta binyuze mu karere ka Rubavu, indi miryango yari ifite ubundi bushobozi yagize kwirwanaho.