Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bulinda mu murenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hari abajya gucora muri DRC basigaye babiba inka bakazambukana muri kino gihugu.
Umwe muri bano baturage agaragaza kino kibazo, yemeza ko hari abacoracora bari kujya mu bikorwa by’ubucoracora muri DRC, bakambukana inka, ndetse nta tinya no kuvuga amazina ya bamwe ashinja buno bino bujura.
Yagize ati" Inka bayijyanye saa tanu za n’ijoro, ni abacoracora ( aha avuga n’amazina yabo ashinja), abandi bo ntabwo twabashije kubamenya, bimaze igihe kirekire na Bagaragaza baherutse kumujyanira inka zigera muri eshanu (5), n’umugabo bita Ndagije bamujyanye inka ebyiri (2) we yaranahebye yarazibuze".
Yakomeje agira ati" Icyo twe turi gusaba ubuyobozi rero, nuko baducungira umutekano, bakagira ingamba bafata kuri icyo kibazo, cyo gukumira abo banzi b’igihugu bari kutwibira inka, bakajya kuzambukira muri Congo".
Undi nawe witwa Baramusaritse Jean de Dieu, nawe ati" Bari kugenda, bagiye gucora bakambukana n’inka, kuko ntabwo uzatandukanya uriya mwanzi w’inka, utandukanye nuriya urikujya gucora, uri kumva nibo bari kutwiba, kandi turi kuzifatira k’umupaka bacoye, bazijyana muri Congo".
Akomeza agira ati" Na Semiteja twaraye tuyiteshereje hariya k’umupaka ni abasirikare bayiduhaye, na Bagaragaza, Ndagije we zarabuze, nuyu munsi ku itariki ya none, twatesheje inka, twayikuye mu mupaka ni abasirikare bayiduhaye".
Undi nawe utarashatse kwivuga amazina yagize ati" Kwiba inka bazimereye nabi hano iwacu, abacoracora nabo nibo batanga n’inzira, kugirango izo nka zacu zibone inzira kugirango zijye muri Congo, kubera ko aho banyura bari gucora, niho inka bari kuzinyuza".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, nawe yemereye Mama Urwagasabo ko kino kibazo cy’ubujura gihari, ndetse hari n’abamaze gufatwa bakurikiranyweho buno bujura.
Yagize ati" Ni ubujura busanzwe, ni nkuko n’ahandi biba, turakizi, turanagikurikirana, muri iriya zone, mu kwezi gushize hari ibibazo nkibyongibyo ishuro ebyiri (2), byahabaye ariko, network twarayikurikiranye hari nabo dufite bafunze hari n’abandi turi gukurikirana".
Uyu muyobozi kandi twamubajije niba koko aba bacoracora bashyirwa mu majwi naba baturage niba bari mubafashwe muri bano bashinjwa buno bujura, yirinda kubyemeza cyangwa ngo abihakane, atubwira ko bikira mu iperereza.
Ati" Biracyari muri investigation ( iperereza), ariko icyo nakubwira, nuko tukizi, kandi turi kugikurikirana closely (bya hafi), ntabwo tubifata nk’ibintu byoroheje, niyo mpamvu twagize umwanya wo gukurikirana, nibura abantu babivugwamo bose barazwi, harimo abahari bamaze kuboneka, hari n’abandi tugishakisha, dufatanyije n’inzego bireba".
Yakomeje asaba abaturage kureka inka zikajyana mu bikumba rusange ngo zirindirwe hamwe, bazivane mu ngo.
Ati" Ngirango twaraganiriye nabo, twagize, umwanya wo kongera kubibutsa ko, inka aho kugira ngo irare mu rugo, nibareke irare mu bikumba rusange, hanyuma zirindirwe hamwe, ikindi nuko dukomeza gusangira amakuru, kandi nayo yose twagezeho, ni ubufatanye n’abaturage".
Ikibazo cy’abaturage bibwa inka muri kano Karere ka Rubavu kimaze gufata intera usibye aba bacoracora bashyirwa mu majwi, ndetse hari n’ubwo abasirikare ba DRC ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo nabo ni bamwe bashinjwa kuza kwiba amatungo ku ruhande rw’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize nabwo havuzwe abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe byavuzwe ko bibwe inka umunani (8), icyakora nibura ebyiri (2) muri zo zaje kuboneka. Icyo gihe abasirikare ba DRC, FARDC, bashinjwe kuba inyuma yubwo bujura.
Yanditswe na Eulade Mahirwe