Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Barinubira gufunga umuhanda kubera ibizamini bya Polisi

Wednesday 18 September 2024
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mbugangali mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, bavuga ko basigaye babuzwa gukoresha umuhanda kuko uba uri gukorewamo impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aba baturage ngo babangamirwa nuko wahinduwe ishuri ryigishirizwamo imodoko na moto, bigateza ibibazo kandi aha hantu hakunze kuba hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri, dore ko hanegeranye n’ikigo cy’amashuri abanza.

Umwe muri bano baturage bakoresha uyu muhanda, witwa Kagame Alain nawe agaragaza kino kibazo.

Yagize ati: "Iyo bigeze saa sita z’amanywa kugeza nka saa cyenda baje gukoresha ikizamini cya demaraje umuhanda barawufunga, iyo uje ufite imodoka ngufi duca mu muhanda w’igitaka".

Uyu kandi akomeza yibaza niba ubuyobozi barabubakiye umuhanda cyangwa se ishuri ryo kwigiramo amategeko y’umuhanda.

Yagize ati: "Icyo twibaza rero nk’umuyobozi bwadufasha batwubakiye umuhanda, batwubakiye ishuri ry’amategeko y’umuhanda?

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri kino kibazo, maze tuvugana na Mulindwa Prosper, Umuyobozi waka karere atwemerera ko ubuyobozi busanzwe bukizi, gusa buzagisuzuma.

Yagize ati: "Bariya bantu bahamaze igihe kinini, nanjye naje mbisanga, kandi hari imihanda myinshi, murabizi ko twubatse imihanda myinshi mu mujyi wa Gisenyi, imihanda inyura mu ma karitsiye.

"ABantu bagombye kubangamirwa n’agace gato kari kwigishirizwamo imodoko, ntabwo ari benshi kuko hari uburyo bwinshi bwo kuba banyura n’ahandi, ariko natwe icyo kibazo twarakimenye, tuzagisuzuma. Tuzasuzuma turebe niba hari ahandi bashobora kwigira imodoka hatabangamiye abaturage".

Uyu muyobozi twamubajije ko nkuko bivugwa ko bariya bahakorera bahishyurira kugira ngo bahakorere, nawe ntiyabihakana cyangwa ngo abyemere, gusa yemera ko bariya bahakorera ubuyobozi bwaka karere bubizi.

Yagize ati: "Uko biri kose kuba bahakorera nuko babyemerewe, abo byatera ikibazo batugaragariza ikibazo icyo ari cyo tukabisuzuma".

Uyu muhanda kandi ngo ukorerwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, mu gihe nta wundi utunganyijwe neza uri hafi yawo bijya mu cyerekezo kimwe waba uri gukoreshwa mu gihe uyu ufunzwe.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru