Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Basabwe kureka kwihanira bakitabaza ubuyobozi

Friday 22 December 2023
    Yasomwe na


Nyuma yaho umukecuru witwa Mukarukundo Elina w’imyaka 62, utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe yicishijwe amabuye Guverineri w’intara y’iburengerazuba Hon.Lambert Dushimimana arasaba abaturage kutajya bihanira.

Ni insanganya yakozwe n’abaturage mu ruhame bamukekaho amarozi.

Ibi yabisabye abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe

Ubwo yari yaje kwifatanya nabo mu nama yabahuje kuri uyu wa Kane, baganiye ku bijyanye n’imibereho yabo ariko anitsa cyane ku kibazo cy’urwo rupfu rw’uwo mukecuru wiciwe ku karubanda.

Nk’umwe mu bavuka muri iyo ntara akaba anayiyoboye, Guverineri Dushimimana yavuze ko ababimubajije batunguwe n’ibyo abaturage baho basanzwe bazwiho.

Yagize ati: "Baransetse cyane bati ’ko twari tuzi ko iwanyu muri Cyanzarwe i Bugoyi muri abantu bagendera ku kuri, kubona umuntu abantu bamufata bakamwicisha amabuye bakamwica’, isoni ziranyica. Gufata umuntu bakamutera amabuye kugeza igihe apfiriye mureke tubigire amateka ntabwo ari ibya hano, Rubavu, ntabwo kwihanira ari umuco mwiza."

Yakomeje agira ati: "Uziko bimeze nka byabindi twumvaga muri Bibiliya ngo bamuteye amabuye, tubizibukire ntabwo ari bya hano iwacu Rubavu."

Bamwe mu baturage babonye uyu mukecuru yicishwa amabuye nabo bahamya ko kwihanira atari umuco mwiza, aho bagira inama bagenzi babo kujya bajyana ibibazo mu buyobozi bakareka kwihanira.

Umwe yagize ati: "Twabonye rwose ko ibyo bintu bigayitse cyane ko hari inzego z’umutekano zagimbaga kubafasha, bagombaga kujya mu buyobozi bagakora ankete, basanga aribyo koko uriya mukecuru ari umurozi bakamushyikiriza ubutabera bugakora kazi kabwo ariko kwihanira natwe ntabwo tubishyigikiye."

Undi muturage yagize ati: "Bakundaga kuvuga ko Elina ari umurozi amaze kwivugana abantu benshi hano, ariko nanjye ntabwo nshyigikiye ko bari kumwica ahubwo bari kumushyikiriza inzego zibishinzwe akaba arizo zimuhana, biteye isoni n’agahinda."

Gusa ku rundi ruhande iyo uzengurukije mikoro mu bandi baturage bavuga ko bari barambiwe ibyo bakekaga kuri uwo Mukecuru, ko abaroga ndetse amaze kwivugana abatari bake, bakumva atari kwiye kubabamo.

Abantu batanu nibo bari gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo Mukecuru bakaba bari mu butabera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ibihano ku muntu uwari we wese uhamijwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; riteganya ko umuntu wishe undi abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru