Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Batewe impungenge n’umwanda uva mu bwiherero bwo muri santere

Friday 1 March 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage batuye ndetse n’abakorera muri santeri y’ubhcuruzi ya Bisizi, mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, bafite impungenge z’umwanda uterwa n’ubwiherero bwubatse muri iyi santeri butagikoreshwa.

Ubu bwiherere bwubatswe n’abafanyabikorwa b’akarere ka Rubavu, ariko aza kubuta ku buryo butakitabwaho uko bikwiye ngo bukorerwe isuku, ibi bikaba intandaro y’umwanda butera ababwegereye.

Umwe mu bakorera hafi y’ubu bwiherero, Nakure Mediatrice, yagaragaje impungenge bubateye.

Ati: "Aha mpamaze umwaka n’igice urenga, ariko sindabona hari umuntu ubukorera isuku, mbese buriya bwiherero buratubangamiye cyane kandi buduteye imbogamizi zikomeye, ahubwo muzatubarize icyo bugamije kuko ahubwo butuzanira umwanda”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Serubura Jean Baptiste yavuze hari gahunda yo kubusimbuza ibiro by’umudugudu.

Ati: "Nibyo koko ubwo bwiherero burahari ariko tumaze kubona ko ari ikibazo, twafashe umwanzuro ko bukurwa muri iriya Santeri, ahubwo aho buri hagashyirwa ibiro by’umudugudu, buriya bwiherero tukabwubaka ahandi ariko ntibwubakwe nka buriya, kuko buriya butakemuye ikibazo cy’isuku kandi bwubatswe hagati mu baturage".

Ubwiherero butitaweho ngo bukorerwe isuku uko bikwiye, bushobora gutera ibibazo, harimo no gutera indwara ziterwa n’umwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru