Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Rubavu: Hari umuturage uba mu nzu isa no kurara hanze

Thursday 22 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyirabigogo hari umuturage witwa Imanishimwe Olive usaba Leta kubona aho kurambika umusaya akava mu gisa n’inzu abamo.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe, inzu basanzwe babamo ishaje cyane kandi igiye kubagwa hejuru, ku buryo niyo aryamye aba areba inyenyeri mu kirere bikarushaho kuba bibi iyo imvura iguye kuko atabarwa no kwitwikira umutaka kugira ngo atanyagirwa.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagize ati: "Mbayeho nabi, ntakuntu meze, dore aka kazu niko njya ndaramo. Ndasaba ubufasha nanjye nkagira aho ndambika umusaya; iyo imvura iguye turabyuka tukitwikira umutaka."

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akagari Nhyirabigogo bwagiye bumusura kenshi azi ko bazamukorera ubuvugizi ariko yategereje amaso agahera mu kirere.

Mu bindi kandi uyu mubyeyi avuga ko atagira n’icyiciro cy’ubudehe kuko inshuro zose yagiye ajya kugisaba bamubazaga umusanzu wa ’Ejo Heza’ akabura amafaranga yo gushyiramo ntibamuhe serivisi imujyanye agasubira mu rugo.

Abaturanyi be bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho ye

Umwe mu bo baturanye ni Nyirahabimana, yagize ati: "Uyu mukobwa abayeho nabi, yego nanjye iwanjye ndara nyagirwa sinamucumbikira ariko leta imwubakiye nawe yakomeza kujya ajya guca inshuro afite aho arara hazima. Reba aka kazu abamo ka metero 5, namwe murabibona akeneye gufashwa."

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza (Sedo) mu Kagari ka Nyirabigogo, Nyirabageni Phoibe yavuze uwo muturage bamuzi ariko nta bufasha buraboneka.

Yagize ati: "Uyu muturage turamuzi kandi hari n’indi miryango myinshi, nitubona ubufasha tuzabafasha, twamaze kubashyira ku rutonde."

Uyu muyobozi yizeje uyu muturage ko mu gihe bataramwubakira bagiye kuba bamukodeshereje inzu nzima kugira ngo imvura ireke kumunyagira.

Iyo ugeze muri aka kagari ka Nyirabigogo, usanga hari abaturage benshi barara mu nzu zisa na Nyakatsi mu gihe ubuyobozi bwemera ko bafite umubare munini w’inzu z’abaturage batishoboye ariko ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazagenda bubakirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru