Hari umuturage witwa Nzabanita Innocent utuye mu Murenge wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu uvuga ko akomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi bw’umurenge burebera.
Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo tv yavuze ko intandaro y’iki kibazo ishingiye ku makimbirane afitanye n’umugore we bafitanye abana batatu.
Uyu mugabo witwa Nzabanita Innocent yagize ati ”Umugore wanjye twarasezeranye ndetse dufitanye abana batatu ariko ikibazo gihari muri 2022 yarantaye ansigana abana aragenda amara amezi icyenda adakandagira mu rugo nkomeza kurera abana banjye tutazi aho yagiye akajya aza kubiba ku ishuri ubwo niyambaje polisi n’inzego zibanze inyandiko ndazifite.”
Nzabanita yakomeje agira ati ”Amaze kugaruka ntabwo namwizeye musaba ko tujya kwipimisha kugira ngo tumenye uko duhagaze Twagiye yo dusanga turi bazima ariko wa mugore aho kugira ngo ahinduke akomeza za ngeso zo kujya agenda nibwo nafashe umwanzuro wo guhamagaza ubuyobozi n’imiryango nsohoka mu rugo musigira inzu n’indi mirima kugira ngo abana banjye ntibazicwe ninzara, ubwo naragiye nubundi nkajya nkomeza kujya nita ku bana mbahereza ibindi bakeneye byose, gusa nkomeje gutungurwa n’uburyo arimo kuza kunkura mu yindi mirima nasigaranye ndetse n’ububozi bugakomeza kumushyigikira.”
Ku ruhande rw’abaturanyi nabo bavuga ko umugore wa Nzabanita witwa Uzamukanda Josee atigeze amubera imfura ngo kuko yafashe uyu mugabo nk’inganzwa.
Umwe yagize ati”Amakimbirane yabo ashingiye kugucana inyuma, cykoze uyu mugore we yramutaye umugabo amara igihe kinini batarikumwe, njye mbona icyakorwa ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’imiryango bakongera bakabicaza bakongera gusubirana bakabwira umugore we ingeso zo gukandamiza umugabo kuzireka”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane yavuze ko ikibazo cyabo akizi cykoze yahakanye yivuye inyuma ko batigeze birengagiza ikibazo cy’uyu muryango.
Mu bindi ngo nuko uyu mugore ajya mu myaka uyu mugabo yahinze akayivogera harimo no kuyangiriza nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi abasaba kumurenganura.
Ati ”Ntabwo twigeze tubirebera, aba baturage bombi twarabicaze turabaganiza, Umugore niwe wabanje kwahukana ageze aho aragaruka umugabo ntiyamugirira icyizere bisaba ko bajyana kwa muganga basanga bose ari bazima, Umugabo ntiyakomeza kumwizera ngo ntiyabana n’umugore umaze amezi icyenda ataba mu rugo, umugabo yahusemo kwigira ku ruhande ngo atamwendereza, Kandi umugore we yavuze ko yari yaragiye gucuruza gushaka ubuzima…ihaho kandi yararibonye,Turasaba ko umugabo ajya mu rugo kuko uyu mugore aramwifuza kandi arabishaka.”
Abajijwe ku kijyanye no kuba ubuyobozi burimo gushaka gufatira imitungo ya Nzabanita ,Gitifu w’umurenge wa Kanzenze yabihakanye ndetse avuga ko batabifiye uburenganzira.
Muri raporo zitandukanye zigaragaza ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.
Zimwe mu mpamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana zirimo ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri.



















