Hari abaturage batuye mu Murenge wa Rubavu, bavuga ko mu 2001 Leta yafashe amasambu yabo yubakamo ikibuga cy’umupira ahandi yubakamo urugomero rw’amashanyarazi nta ngurane bahawe kugeza magingo aya, akarere kakavuga ko izo sambu atari izabo.
Ni kibazo gisangiwe nk’abaturage bagera kuri 12, ariko ngo hari abandi bahawe ingurane ahubatswe ibiro by’Akagari ka Murambi, hegeranye n’ahashyizwe uru urugomera rw’amashanyarazi.
Uwamariya Josephine ni umwe muri bano baturage bagaragaza ko bakomeje gusiragira ku ngurane y’imitungo bita iyabo.
Yagize ati: "Uko ikibazo kimeze, umurima mvuga natwe ni uw’iwacu ku isambu; ubwo habayeho kuvuga ngo bakeneye ikibuga cy’umupira cy’urubyiruko ruzajya rwidagaduriramo, kubera hari ahantu h’umubande hasesuye hatari udukingo n’ibiki, barahafashe, dutegereza ko bazaduha ingurane irabura".
Yakome agira ati: "Abayobozi tubirukanseho, turi kuvuga tuti none bizagenda gute ko ariho hadutungaga? Nanjye nari nasigaye ndi imfubyi, sigaranye n’abana batanu nareraga. Ni njye wari mukuru, uwo murima ni uw’iwacu mu rugo kwa papa. Turategereza, turabaza, biranga."
Bivugwa kandi na Bagaragaza Théogene, nawe uvuga ko atahawe ingurane ku mitungo ye.
Ati: "Uko giteye twe ni amasambu twasigiwe n’ababyeyi n’abandi duhuriyeho, mu by’ukuri ba papa bayaguze amafaranga yabo, haza kuba intambara z’abacengezi, zibayeho imirima yacu yari iri mu masambu yacu twasigiwe naba data dufite n’amaresi yayo, dufite inyandiko".
"Leta iza kuhakorera igikorwa cya leta, ihashyira ikibuga cy’umupira, ihubaka n’ibiro by’akagari nta ngurane twari dufite, ntazo bigeze baduha; nyuma yaho haza kuza igikorwa kijyanye n’iby’amashanyarizi, n’ibyo by’amashanyarazi nabyo nta ngurane".
Hari uvuga ko we yabujijwe kukibaza ubwo yabonaga Perezida Kagame yabasuraga
Umwanzintabakure Michel, nawe akaba ari umwe muri bano baturage, avuga ko yagize amahirwe yo kubonana na Perezida Paul Kagame, ashaka kukimugezaho, icyakora akicazwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bakamubuza kugitambutsa, bakamubwira ko baza kugikemurama, ariko yamara kugenda ntibagikemure.
Yagize ati: "Ni ishuro ebyiri ngera imbere ya Perezida wa Repubulika, aje gusura i Gisenyi, ubwa mbere yaje kuri stade, mpageze abayobozi baravuga bati ikibazo cyawe turakizi, bampereza intebe ndicara, ati tuzagikemura, nta cyumweru kirashira tudagikemuye. Ari mu Kayanza ku Nyundo nabwo uwitwa Nsabimana Mvano Etienne, ubu ni Depite niwe wampaye intebe ndicara aravuga ati, woye kugira icyo uvuga, ikibazo cyawe cyose turakizi, tuzagikemura, bitarenze icyumweru, biherera aho".
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yemerera Mama Urwagasabo TV, ko kino kibazo nk’ubuyobozi bukizi, gusa avuga ko nubwo nta makuru menshi ubu agifiteho ariko yemeza ko cyakurikiranywe bikagaraga ko aya masambu atari aya bano baturage.
Yagize ati: "Haje na team (ikipe) y’intara, yarahaje, ntabwo bigeze babona harimo ukuri muri claims (ibirego) zabo. Uyu munsi rero kongera kukigarura, cyongeye guhinduka ikibazo nyuma y’imyaka itatu, kugeze mu myaka itatu, nta kuri bigeze bagaragaza, uyu munsi se kuragaragarira he? Ni iki gishya se cyajemo?"
Icyakora Ubuyobozi mu Murenge wa Rubavu, buvuga ko bagiriwe inama yo kugana izindi nzego zisumbuyeho ku zo bari bagejejeho ikibazo cyabo.
Yanditswe na Eulade Mahirwe























