Friday . 9 May 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 8 May » AMAKURU AGEZWEHO MU MIKINO – read more
  • 7 May » Rusizi: Abaturiye uruganda rwa Cimerwa barasaba ko bakizwa intambi zikomeje kubasenyera – read more
  • 7 May » Gakenke: Ababyeyi baravuga ko ivuriro ryo kuboneza urubyaro begerejwe rizabafasha kuringaniza urubyaro – read more
  • 7 May » Rubavu: Imirimo yo kubaka ishuri ryari rimaze imyaka 12 yasubukuwe – read more
  • 6 May » Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo azaba yatunganye muri Gicurasi. – read more

Rubavu: Imirimo yo kubaka ishuri ryari rimaze imyaka 12 yasubukuwe

Wednesday 7 May 2025
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwasubukuye imirimo yo kubaka ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Rambo TVET riherereye mu Murenge wa Nyamyumba ryari rimaze imyaka hafi 12 ryaradindiye.

Imyaka yari ibaye 12 iri shuri ritaruzura.

Iri shuri rizuzura ritwaye arenga miliyari 2 Frw, harimo miliyari 1,5 Frw azatangwa n’Akarere ka Rubavu na miliyoni 520 Frw yamaze gutangwa n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, “Bralirwa Plc.”

Akarere ka Rubavu kagaragaje ko Ishuri rya Rambo TVET rizaba rifite ibyumba 10, ryubatswe mu buryo bugeretse, rigiye kugirwa iry’icyitegererezo mu Ntara y’Iburengerazuba. Ryatangiye kubakwa muri Werurwe 2013,ryagombaga kuzura mu mezi umunani ariko rwiyemezamirimo wahawe akazi aza kwamburwa isoko nyuma yo gukora ibyo batumvikanye.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye muri Gashyantare 2024 yagarutse kuri iri shuri rya Rambo TVET, aho yasuzumye ndetse yemeza ko imirimo yo kuryubaka igomba gusubukura byanze bikunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, aherutse gutangaza ko imirimo yo kuryubaka yari igeze ku kigero cya 30%, ndetse ko bari gufatanya na Rwanda TVET Board.

Ati “Ubu nta mbogamizi zisigayemo ahubwo dufite inkuru nziza y’uko Rwanda TVET Board yatwemereye ko rizaba ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga. Hari n’ubundi butaka tugiye kwishyura ngo ryaguke.”

Akarere ka Rubavu kavuga ko rigeze kuri 30%.

Meya Mulindwa akomeza avuga ko muri Gashyantare 2023, Uruganda rwa Bralirwa Plc, rwahaye Akarere ka Rubavu miliyoni 250 Frw ziyongera ku zindi miliyoni 270 Frw rwatanze mbere, nk’inkunga Bralirwa Plc yari yemeye.

Uhagarariye imirimo y’ubwubatsi kuri Rambo TVET, Shyirambere Jean Paul yavuze ko iri ishuri niryuzura rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400.

Shyirambere uhagarariye ubwubatsi bw’iri shuri ahamya ko rizakira abanyeshuri 400.

Ati “Iri shuri rizaba rifite ibyumba 10 kimwe giteganyirijwe kwakira abanyeshuri 40, ibyumba by’amasomo ngiro bibiri n’ubwiherero 16.”

Biteganyijwe ko bitarenze muri Kanama 2025, Akarere ka Rubavu kazashyiraho arenga Frw miliyari 1.5, kugira ngo imirimo y’iryo shuri yihute.

Mahirwe Eulade.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru