Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama, barerera ku ishuri ribanza rya Karambo barasaba ko ikiraro bambukiragaho cyahuzaga utugari twa Nkomane na Karambo cyasanwa abana bakajya babona uko bajya ku ishuri batabanje gukambakamba hasi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iki kiraro cyahoze muri uyu murenge wa Kanama, bagasaba ko cyasanwa vuba bikajya byorohereza abana kwambuka bagiye ku ishuri, kubera ko bafite impungenge ko kizabaridukana bakahasiga ubuzima.
Abaganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bakomeje gutakambira leta ko iki kiraro cyakorwa abana bakabasha kujya bagenda neza batagombye gukambakamba mu mugezi.
Ishimwe Eric yagize ati: "Abana bacu bagorwa no kujya ku ishuri rwose, Iki kiraro gikomeje kudutera impungenge, reba muri iki gihe cyibiza uburyo inkangu ziridukana abantu. Nkubu aba bana barimo gukambakamba, kiriya gikingo kibagwiriye bahasiga ubuzima."
Undi muturage witwa Twizeyimana Henock yagize ati:"Bimaze igihe kirekire ariko duhangayikishijwe n’abana bashobora kuzahavunikira ndetse hari n’ababanza kujya kuzenguruka hirya kure mu mugezi amazi akaba yabatwara, turasaba ko basana iki kiraro bikorohereza abana bacu."
Bakomeza bavuga ko bagerageje gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 2 yo gusana iki kirararo mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ariko ngo bayobewe icyo yakoreshejwe.
Twifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo maze Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntiyabasha kwitaba telefone, mu gihe na Gitifu w’umurenge wa Kanama yanze kwitaba telefone y’umunyamakuru ahubwo yagiye amakupa biba ngombwa ko twitabaza uhagarariye Njyanamay’Akarere ka Rubavu.
Perezida wa njyanama y’Akarere ka Rubavu, Bwana Kabano Ignance Habimana avuga ko iki kiraro biteganijwe ko kizakorerwa rimwe n’umuhanda uva Nyungwe.
Ati:" Inyigo yarakozwe, biteganyijwe ko iki kiraro kizakorerwa rimwe n’umuhanda uva Nyungwe, ku buryo ku kwezi kwa Nyakanga mu gengo y’imari y’umwaka utaha."
Abajijwe ku kijyanye n’amafaranga y’aba baturage batazi icyo yakoreshejwe yagize ati:
"Ikijyanye nayo mafaranga ntabyo nzi, gusa ngiye kugikurikirana, ndabaza abayobozi."
Iyi nkuru kandi twari twayikoze tariki ya 7 mu kwezi kwa werurwe 2023 ,aho umuyobozi w’Akagari ka Karambo yari yemeye ko aya mafaranga yo gusana iki kiraro yakusanyijwe ariko adahigije, ndetse yasabye ko ubuyobozi bw’Akarere bushyiramo izindi mbaraga.
Benshi baribaza uburyo aba bana baziga neza buzuye icyondo, mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu gushyigikira ireme ry’uburezi.
Nyuma y’iyi nkuru yatangaga impuruza kuri aba bana Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ko umunyamakuru yahimbye iyi nkuru hanyuma anavuga ko hari abanyamakuru babaye ba rusahurira mu nduru aho bakora ibintu bagamije gutwika, ibi byaje guteza umwuka mubi mu itangazamakuru binubira ibi Minisitiri yavuze.
Hashyize igihe gito akora ubucumbuzi asanga baramubeshye ko hubatswe ikiraro kandi ntacyo arinako yahise abategeka ko bagomba kucyubaka, kuri ubu cyaruzuye abana basigaye bagitambukaho nta mpungenge.
Ikiraro cyarakozwe ubu ni nyabagendwa nyuma y’inkuru twakoze






















