Hari bamwe mu bacuruzi, bacururiza mu Isoko rya Karukogo riherereye mu Murenge wa Rubavu, bataka igihombo, baterwa no kuba bacururiza muri za shitingi, k’uburyo ibicuruzwa byabo bijya bihangirikira.
Bavuga ko ubuyobozi muri kano karere bwababujie kuba bakwiyubakira cyangwa ngo bwo bubakire, kugira ngo ibicuruzwa byabo byeregukomeza kujya byangirika nko mu gihe imvura yaguye, cyangwa izuba ryavuye.
Twabasanze mu Isoko rya Karukogo riherereye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bagaragariza umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, ikibazo cyuko bacururiza muri shitingi, bityo bikabateza igihombo cyo kwangirika kw’ibicuruzwa byabo.
Aba bacuruzi bavuga ko harimo abacuruza ibicuruzwa byangizwa n’izuba cyangwa imvura, bityo gukorera muri shitingi bikabateza ibibazo byo kwangirika kw’ibicuruzwa byabo bitandukanye.
Ibi bishimangirwa n’umwe muri bano bacuruzi, ucururiza muri rino soko.
Yagize ati" Ubungubu twe dukunda gucuruza indagara, umuceri ni ibintu byicwa n’izuba, urumva iyo izuba rivuye cyane, rikabivira, birangirika ugasanga indagara uko waziranguye ikiro gihagaze zitaruma, ibiro bihise bigabanuka, urahombye".
Yakomeje agira ati" Ikindi izuba ryava nabwo, ugasanga hari ibindi bintu bya parasitike ducuruza, bihombanye cyangwa bigasaduka, imvura iyo iguye ni ukujya kugama mu yandi maduka y’abandi bantu".
Nkuko babivuga iki kibazo bakigejeje k’ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu, icyakora ngo ntabwo bwari bwabaha uburenganzira bwo kwiyubakira ngo nibura basakaze amabati cyangwa bubake utuzu duto two kubasha gukingira bino bicuruzwa byabyo.
Bagaragaza kandi uko batinda kubaha uburenganzira bwo kwiyubakira ari nako bakomeza guhomba, bagasaba ubuyobozi kububakira aho bakorera cyangwa se bagahabwa uburenganzira bakiyubakira.
Nkuko bagarukwaho n’undi mucuruzi witwa Hakizimana Alphonse, nawe ucururiza muri rino soko.
Ati" Kubaka wenda batubwiye ko bitemewe, ariko tukabasaba ko twakwishyiriraho utubati tukanubaka tugafunga ibintu byacu, ntibyangirike, n’imvura ntitunyagire, n’izuba, ntirikomeze kubyica".
Undi muturage nawe ucururiza muri rino soko, asaba ko Leta yabashakira inyubako yo gucururizamo, narinda nabo batanga imisoro, ibintu byabo byeregukomeza kwangirika.
Yagize ati" Turi gusaba ubuyobozi kudufasha, bukatuvuganira, natwe turi abacurizi nk’abandi, dutanga imisoro, ya leta nabo rero badufashije batureka, tukagira inyubako".
Nkuko babivuga iki kibazo bakigejeje k’ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu, icyakora ngo ntabwo bwari bwabaha uburenganzira bwo kwiyubakira ngo nibura basakaze amabati cyangwa bubake utuzu duto two kubasha gukingira bino bicuruzwa byabyo.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubavu, Innocent Habimana, atavuze igihe bizakorerwa, yatangarije MamaUrwagasabo TV, ko hari gahunda yo kuvugurura iri Soko rya Karukogo ku buryo abona bizakemura kino kibazo, kigaragazwa na bariya bacuruzi.
Yagize ati" Hari proposal ( gahunda) yari yakozwe, igaragaza uko Akarere kakubaka isoko k’uburyo bugezweho, k’uburyo na hariya hari icyizere ko nirivugururwa hazaba hasakaye, bagacururiza ahatekanye.
Icyakora tumubajije, niba yareka bariya bacuruzi bakaba basakaza amabi nkuko babisaba, uyu muyobozi yagaragaje ko bigoye ngo abona byateza akajagari.
Yakomeje agira ati" Byaba ari ugutezamo akajagari, ntabwo byapfa koroha, baraba bihanganye bategereze ko bizakemuka".






















