Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba, mu karere ka Rubavu, bavuga ko, bagezwe ahabi n’abajuru babi imyaka.
Umwe mu bo twaganiriye witwa Mutabazi Innocent, utuye mu mudugudu wa Mukonda, mu kagari ka Kiraga, mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, yatangarije Mamaurwagasabo ko iki kibazo gihari.
Ati" Urabona abasore bajyaga muri Congo gutera ibiraka, bitewe nibi byo gufunga saa cyenda nutwo bakoreye bakavayo batumiriye yo, bakigumira ino, baguma ino bwakwira bakagenda, bagasoroma ikawa z’abaturage. Ugera mu kwawe ugasanga bazisoromye (ikawa), waba ufite igitoki ku rugo ugasanga bakijyanye, ntabwo aribyo biba gusa n’ibisheke n’ukugenda baca bakaranguza, muri Nyamyumba n’ibintu bihanze".
Umukecuru Mukabaziga Foromina, utuye mu mudugu wa Buvano mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba nawe yatwemereye ko ubu bujura buhari gusa we yavuze ko banamufatiranya n’intege nkeya ze.
Ati: "Simbazi, sinzi abazisoroma, ariko njya gusoroma, niba mfite n’ibitoki, ibitoki bakabyiba ngasanga babijyanye. Bimaze igihe kirekire, uwo mugabo akimara gupfa (uwari umubagabo we) nohereje yo umuntu ngo ajye gusoroma asanga bazisoromye, haba igihe igiti bakivuna bakakijyana. Ibitoki hari igihe bajyamo bagaca n’ibitoki birindwi, bagaca ibitoki bitandatu".
Uyu mu kecuru kandi ngo hari abaturage bamubwira ngo ajye arya ibiri mu nzu naho ibiri hanze atari ibye, nkuko uyu muturanyi we Mutabazi Innocent yabitubwiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Busoro muri uyu murenge, Kaberuka Innocent, nawe yavuze ko iki kibazo akizi.
Ati: "Ubujurua buriho, ariko turabafata tukabohereza bakabahana, kuko nanubu abantu bagera kuri batatu bari muri gereza kubera kwiba, nkubu dufite uwitwa Bizimana, yari yibye igitoki, yiba nibyo mu nzu atoboye inzu, twahise tumufata n’ibyo yibye turabimufatana, ubu ari muri gereza, RIB iri kumukurikurana. Hari uwitwa David nawe ari iyo ngiyo; turabafata benshi, bagiye biba tukabafata tukabatanga kugira ngo nibura ubujura bugabanuke".

Umurenge wa Nyamyumba ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, ufite igice kinini cy’icyaro, aho ufite n’igice kinini gikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi.