Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Rubavu: Ubworo bw’amata bukura abana mu ishuri

Friday 19 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel M

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, baravuga ko kubera ubukene abana bamwe bajya gushaka aho bakura amata bigatuma batajya ku ishuri.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, mu kagari ka Murambi, aho usanga abana bato benshi buzuye mu dusantere batagiye ku ishuri, bamwe usanga baragiye inka mu gihe bakabaye bari ku ishuri.

Umwe mu baturage twaganiye witwa Ndahayo Jean Marie Vianney yavuze ko kuba abana batajya ku ishuri biterwa n’ubukene.

Agira ati: "Ikintu gituma abana benshi batajya kwiga ni ukuraruka, bakajya mu nka kuragira ari bato, bitewe nuko iwabo baba babuze amata n’icyo barya bigatuma bajya gushaka amata mu bashumba."

Yakomeje asobanura ko umwana w’imyaka 3 cyangwa itanu yirirwa inyuma y’umushumba w’inka akamutwaza imitumba yo guha inka akaza kumuha igikombe cy’amata igihe yinikije (yakamye).

Aha ni hamwe mu haragirwa inka hakurura abana bakajya gushakayo amata

Undi muturage witwa Nkurunziza Jean Claude yagize ati: "Akenshi umwana kureka ishuri biterwa n’imibereho mibi mu rugo; ukabona umwana yabuze amakayi, yabuze uniforume (imyenda y’ishuri), bikaba intandaro yo kutajya ku ishuri, ariko hari n’abandi bana bananirana bakigira ibyigomeke ntibajye kwiga."

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi bavuga ko hari na bagenzi babo birirwa mu kabari barimo kunywa inzoga ntibamenye uburyo abana biriwe ku buryo gukurikirana imyigire n’imibereho yabo biba bigoranye.

Blaise Harerimana, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu yavuze ko iki kibazo bagihagurukiye cyo gusubiza abana mu ishuri ndetse iyo babonye hari umwana urimo kuragira bahana nyiri nka.

Agira ati: "Iyo tubonye umwana atagiye ku ishuri turamufata agasubirayo, sinavuga ko twabigezeho ijana ku ijana kandi iyo afite n’impamvu yihariye turabikurikirana bigakemuka. Ikindi iyo dusanze umwana mu nka aragiye duhana nyiri nka ndetse twifashisha na komite z’ababyeyi zikabidufashamo."

Usibye kuba bamwe mu bana batajya ku ishuri muri uyu murenge wa Rubavu by’umwihariko muri aka kagari ka Murambi mu mudugudu wa Rwangara, usanga abana basa nabi ku buryo bugaragarira amaso.

Mu isesengura ry’Abasenateri ryakozwe mu ntangiriro y’umwaka wa 2023 ryagaragaje ko uturere tugifite abana benshi batari bajya ku ishuri kugeza ubu na Rubavu irimo.

Muri rusange imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021.

Umubare munini w’abana ishuri mu mashuri abanza ni abahungu, aho bari kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa aribo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%.

Mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire by’Abanyarwanda ryakozwe N’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ryabaye ku nshuro ya gatanu mu mwaka ushyize wa 2022, bigaragaza ko 2,954,770 mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, batigeze bagera mu ishuri, aba bose bangana na 22,3%.

Ndetse ibipimo bigaragaza ko mu bice by’imijyi abatarageze mu ishuri ari bake cyane 18% , ugereranyije na 24% bo mu byaro batigeze bakandagira mu ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru