Mu kirombe cya Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya CEMINYAKI iherereye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu haguye umucukuzi wo mu itsinda ry’Abajongo bagenzi be bateza igisa n’imyigaragambyo.
Iyi Kompanyi isanzwe icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, ikagira abakozi bahoraho ariko ijya iha akazi n’abandi bakozi nyakabyizi mu gihe bibaye ngombwa ari nabwo buryo aba bahebyi bayigezemo basaba akazi.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ku itariki ya 16 Mutarama, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba aho kompanyi CEMINYAKI ikorere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uwaguyemo yazize kujyamo nta mwuka yitwaje, avuga ko agiye kuzana ibikoresho
Aba banyabiraka bamenyerewe ku izina ry’Abajongo, abandi bita Abahebyi, bakomoka mu karere ka Rutsiro, ari naho bari baje baturutse.
Uwaguye mu gisimu bavuze ko byatewe no kubura gazi isanzwe ifasha abakozi kugeza umwuka mwiza mu nda y’isi aho bacukura.
Uwaguye muri icyo gisimu yitwa Hakizimana Jean Claude.
Umwe mu baturage utuye muri aka gace iyi mpanuka yabereyemo witwa Dusabimana Pascal yabwiye Mamaurwagasabo ko aba banjongo basanzwe ari ibihazi.
Yagize ati: "Yaguye mu kinombe, bene wabo bafata umurambo bawujyana ahantu kuri biro, basanzwe babika amabuye, basanga nta muntu uhari, bajya kurwana bari kumenagura ibirahure by’ibiro".
Undi nawe yagize ati: "Hari hamaze igihe hari batayo y’abasirikare aribo batinya, abasirikare baherutse kubajyana, hashize iminsi itatu, ariko hano kuri Mezo badusiribanze, nimbona inzira ingeza iwanjye ndaryama shyire umutima hamwe".
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yatangaje ko amakuru y’uru rupfu yayamenye bityo iperereza rigikomeje.
Ati: “Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage twayamenye, aho abakozi bari batashye we agasubira mu gisimu abeshye abasekirite ko yibagiriwemo ibikoresho birangira apfuye, gusa turacyakomeje iperereza.”
Ntabwo aribwo bwa mbere muri ino kompanyi CEMINYAKI havuzwemo urupfu ruturutse mu gucukura amabuye, kuko mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, hari undi muturage igisimu cyagwiriye akahasiga ubuzima.
Iyo kompanyi ni imwe mu ziherutse gusura n’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko



















