Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ku itariki 19 Kamena 2024, mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba, hasanzwe umurambo w’umusore mu muhanda, ugeretseho igare.
Umurambo wuyu musore witwaga Nshimiyimana Jackson, wasanzwe ahantu n’ubundi ngo hasanzwe habera ibikorwa by’urugomo bitandukanye. Ibi byatumye abaturage batwkereza ko n’uyu musore yishwe, nkuko byemezwa n’umuturage witwa Ahimanishakiye Mathias, nawe utuye muri uno murenge.
Yagize ati: "Basanga umurambo uraho gusa n’igare, ntabwo bazi uburyo bamunize. yakomokaga ahongaho mu kagari ka Rubona; basigaye bahategera abantu cyane no kubambura amatelefone".

Twashatse kumenya icyo inzego z’ubuyobozi
zivuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone gendanwa Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin ngo agire icyo abivugaha, gusa ishuro ebyiri twamuhamagaye ntabwo yabashije kutwitaba.
Gusa nyuma uyu muyobozi yahamirije RADIO TV10, ko ibi ari impano kandi asaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano.
Yagize ati: "Nyuma y’uko tuhageze, twaganiriye n’abaturage, tugira ibyo tubasaba, tunabahumuriza. Tubasaba ko buri wese yagira uruhare mu gucunga umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo dufatanye gushakisha abagizi ba nabi baba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu".
Ku kigendanye nuko, hariya hasanzwe uriya murambo hasanzwe habera ibikorwa by"urugomo, uyu muyobozi ntabwo abyemera, gusa akemeza ko hagiye gushyirwa amatara ku muhanda kugira ngo azafashe inzego z’umutekano mu gihe bwije.

Yanditse na Eulade Mahirwe