Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Rubavu: "Umwuka wo guhumeka ntumeze neza"-REMA

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Ikigo cy’igihugu gushinzwe kwita ku Bidukikije REMA, cyatangaje ko umwuka wo mu karere ka Rubavu utameze neza ariko ntaho bihuriye n’ibimenyetso birimo gutangwa n’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo.

Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Ikigo REMA kiri kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo gisanzwe gikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, kikanafata ibipimo byinshi ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

Gusa ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize. Kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako karere ntibifitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

Bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka. Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru