Urubyiruko by’umwihariko rutuye mu Karere ka Rubavu rurakangurirwa kubyaza amahirwe aboneka muri kano karere mu kwiteza imbere kandi bakirinda kwijandika mu bikorwa bitemewe byambukiranya imipaka nka magendu.
Nk’urubyiriko rutuye mu Karere ka Rubavu, karangwamo na bamwe muri bagenzi babo bijandika mu bikorwa bigayitse byo kujya mu mitwe yitwaje intwaro nka FDRL na Wazalendo ibarizwa muri DRC, ndetse n’abajya mu bikorwa by’ubucoracora, barasabwa kwirinda ibi bikorwa bigayitse ahubwo bagakoresha neza amahirwe aboneka mu gihugu akoreshwa mu nzira zitanyuranyije n’amategeko.
Ibi kandi byagurutsweho mu Nteko rusange y’Inama y’igihugu y’Urubyuruko mu Karere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa Kabiri, ihuriza hamwe urubyiruko mu ngeri zitandukanye.
Nzambazamariya Rosine, ni umwe muri runo rubyiruko, agaragaza ko urubyiruko rukwiye, gukoresha neza amahirwe ruhabwa na Leta y’u Rwanda, mu kuruteza imbere.
Ati" Ahubwo twebwe ubwacu, tugomba kubanza kwishakamo imbaraga zo kugirango tumenye icyo dushaka, nyuma y’icyo dushaka batubwiye byinshi, amahirwe ahari, dushobora kujyamo, bakadufasha."
Mu gihe mugenzi we Patrick Byiringiro, asaba urubyiruko rukwiye gutegereza uburyo rwatera imbera ariko rubigizemo uruhare kandi rukabiteganya rukanabikorera, rukanateganya gushaka ibintu biramba bizarugirira akamaro.
Yagize ati " Urubyiruko inama na rugira, nuko buriya iyo ushaka kubaho neza, uhitamo ikintu kizamara igihe kinini, guhita urwo rubyiruko rutekereza bya bintu biri buze guhita bitanga amafaranga ariko bitari burambe."
Yakomeje agira ati" Inama nabagira rero ntabwo ntekereza ko wabaho neza igihe kinini utarabiteguye, bareke igihugu kiri kuduha amahirwe menshi, kiri kudufasha mu buryo bwose bushoboka dutekereze imishinga ishobora kutubyarira inyungu no mu gihe kiri imbere."
Ku rundi ruhande, urubyiruko rurasaba ubuyobozi kubafasha koroherezwa kubona amahirwe atandukanye, urubyiruko narwo rufitemo uruhare, nko kubona inguzanyo mu buryo buboroheye mu bigo by’imari, ndetse no gufashwa kubibonaho amakuru.
Byiringiro yakomeje agira ati" Batugenera amahirwe menshi, ariko usanga cya kibazo cyo kumenya aho ayo mahirwe ari, ikibazo cyo kudusangiza ayo makuru usanga ntabwo biri ku rugero rushimishije cyane."
Mulindwa Prosper, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, nawe agira ubutumwa arugenera, akarusaba kugira uruhare mu birukorerwa.
Ati"Urubyiruko rw’Abanyarwanda twiyumve ko turi mu rugamba natwe, twiyumve ko ari twe dufite ishingano yo kugaragaza ukuri kwibibera mu Rwanda, kandi dukumire ibishobora kuza kutwangiza ubwonko, kutuyobya, ariko tubigizemo uruhare."
Urubyiruko kandi rukangurirwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse no mu bikorwa bya magendu, bakagira ubushishozi mu kwirinda kuba bashukwa, bajyanwa mu bikorwa bitemewe.


















