Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rubavu: Yajyanywe kuvuzwa ubushita none abana be bari gutabarizwa

Wednesday 2 October 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu mudugu wa Rushagara mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, bagaragaza ko bahangayikishwe n’abana batanu b’umuturanyi wabo bashobora kwicwa n’inzara, mu gihe yajyanywe kuvuzwa indwara y’ubushita.

Ni umubyeyi witwa Murerakure Placidia wagaragayeho indwara y’ubushita imaze iminsi ivugwa mu Rwanda, hafatwa ingamab zo kujya kumuvuza ariko ntihatekerezwa ku rubyaro rwe yari atunze uko rusigaye.

Kugeza ubu abana bose uko ari batanu, nta numwe ufite imyaka cumi n’umunani y’ubukure kandi bose uko ari batanu bariga.

Umwe muri bano baturage twavuganye utarashatse kwivuga amazina, agaragaza ko abo bana bateye impungenge kuko no kubona ibyo kurya kuri bo bigoranye.

Yagize ati: "Nyina ararwaye, ari mu bitaro, bamusanganye indwara y’Ubushita; abana basigara mu nzu bonyine, inzu atuyemo nayo ni leta yayimwubakiye, ntibasanzwe bishoboye, no kwiga bigishwa n’abaterankunga, ubwo rero abana bari kujya ku ishuri nta gusamura, ni batanu".

Undi muturage nawe twaganiriye yavuze ko ubuyobozi bwatwaye umubyeyi wabo bana ariko butagize icyo bukora mu gufasha abo bano nyuma yaho uwabafashaga kubona imibereho bamujyanye kuvuzwa Ubushita.

Yagize ati: "Kuva ubuyobozi batwara nyina sindabona na Mudugudu akoresheje inama ngo bite kuri abo bana, nta nubwo yari yanahagera, keretse nk’abaturanyi, umuntu yabona nka magana tanu, akayabaha, yaba afite nk’ubugari mu nzu akabubajyanira".

Aba baturage bakomeza bagaragaza impunge ko ibi bishobora kuzatuma bano bana baba ibirara cyangwa hakagira abata ishuri kuko harimo n’abakobwa bikaba byabaviramo kujya mu buraya.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi muri kano karere buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, ariko ubwo twamubwira iki kibazo telephone yaje kuvaho hanyuma twongeye kumuhamagara ntiyatwitaba, gusa twamwoherereje ubutubwa bugufi, adusubiza mu magambo make, aho yaragagaje ko iki kibazo atari kizi gusa ngo agiye kugikurikirana.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti: "Narintwaye ngeze ahatari network, ariko ndabikurikirana, ntawigeze akitugezaho. Murakoze".

Umukuru muri bano baba ngo ari mu kigero k’imyaka 15, mu gihe umuto ari mu kigero k’imyaka 7.

Ubwo twagera aho batuye twasanze inzu babamo ifunze, batubwira ko bagiye ku ishuri.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru