Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rukumbeli: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo gukoresha Biogaz byatumye bazinukwa inkwi n’amakara

Monday 20 May 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Abaturage batuye mu murenge wa Rukumbeli mu karere ka Ngoma, bagaragaza impinduka za Biogaz mu buzima bwabo nyuma yuko aho batuye mu mudugudu w’icyitegererezo kubona inkwi bitari biboroheye.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Rukumbeli

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bavuga ko abana babo bavaga kwishuri bakajya gutashya inkwi zo guteka kandi baribunasubire kwishuli, bityo hakaba n’igihe abana basibye ishuli kuko bagiye gutashya kure hakaba n’igihe inkwi bazibuze.

Vuguziga Fransine, n’umwe mu babyeyi batuye muri uyu mudugudu, aganira na mamaurwagasabo.rw, yavuze ko biogaz yahinduye ibintu byinshi mu buzima bwe cyane cyane mu korohereza imigendekere myiza mu gikoni mu gihe atetse ndetse no korohereza abana be bagendaga ibirometero bitari bike bashaka inkwi nabwo batizeye ko bari bubone.

Vuguziga Francine kuri ubu arishimira ibyiza bya Biogaz

Yagize ati “ Ubusanzwe kubona inkwi inaha n’ikintu kigoye cyane, ni kenshi umwana yazaga avuye kwishuri akajya gushaka inkwi ngo duteke aho aziboneye yaza tugatinda guhisha bikaba ngombwa ko akererwa ishuli, ariko ubu aho twatangiriye gukoresha biogas baraza nkahita ncana nkabatekera”.

Usibye kuba abanyeshuri benshi bo muri aka gace barakererwaga kubera kubura inkwi cyangwa zanaboneka ibya sasita bigatinda kuboneka, ngo hari n’igihe batinyaga koga amazi akonje ariko kuri ubu biogas yaragikemuye, Vuguziga akomeza avuga ko aho baboneye biogas abyuka mu gitondo ashyuhiriza abana amazi mu gihe bamubwiye ko hakonje batakoga amazi akonje.

Mukarutesi Gaudance, nawe n’umwe mubatuye muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Rukumbeli, avuga ko abanshi batuye muri uyu mudugudu bafite amasambu kure yahoo kuburyo harimo ibirometero nk’umunani kandi akenshi ariho bakuraga inkwi, ariko nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka bakorora bakabona amase bakanafashwa kubakirwa biogas ubu ntakibazo bagihuranacyo.

Mukarutesi nawe arahamya ibyiza byo gukoresha Biogaz

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru