Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo bari kuririra mu myotsi nyuma yaho ibagiro rimwe ryari rwemerewe kubaga ryo mu murenge wa Base rifunze imiryango mu gihe ubuyobozi bubashishikariza kujya bajya kuzigurira mu kandi karere, kubera ko iri ryubatswe mu gishanga.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona inyama kubera ko bakora urugendo bagiye kuzishakisha ku ibagiro rya Gakenke.

Umwe mu bazirangura nabo bakazicuruza bazwi nk’abafite (Boucherie ) barasaba ko mu karere kabo bagira ibagiro kigira ngo bibirihereze kujya bajya kuzishakira mu kandi karere.
Uwitwa Jean Bosco ni umuturage twasanze mu murenge wa Base yagize ati: " Ntitukibona akaboga hano hafi ibagiro ry’inka ryafunze imiryango; ubu bisaba ko inyama turya bajya kuzishakira mu Gakenke, iri niryo bagiro twifashishaga hano , twabonanye rifunze tutazi impamvu nyamukuru."
Undi muturage yagize ati: "Iri bagiro rigenda rikora rimwe na rimwe, babanje kuvuga ngo ryafunze kubera umwanda; ariko ubu ryafunze burundu ntituzi icyo ubuyobozi buduhishiye, kubona akaboga bigiye kujya bitugora cyane, inka kuzijyana hakurya iyo bizatera igihombo abacuruzi b’inyama."
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko impamvu yatumye iri bagiro rya Base rifunga imiryango ari uko baryubatse mu gishanga bityo ngo rikaba ryangiriza ibidukikije ndetse ngo ntabwo ryujuje ibisabwa.
Yagize ati: "Ibagiro ro mu karere ka Rulindo ryubatswe mu gishanga ryangiriza ibidukikije, ikindi ababishibzwe bararisuye badanga ritujuje ibisabwa nk’ibikoresho bimwe bitarimo bityo rifunga imiryango."
Guverineri yakomeje agira ati: "Ahubwo turagira inama abaturage kujya bifashisha ibagiro rya Gakenke, ni ryiza kandi rifite ibyangombwa byose, gukora urugendo uvuye Base ntabwo harimo urugendo rurerure cyane, icyo dushaka nuko abaturage bacu barya ibintu bizima bitabateza ibibazo."
Yagiriye inama abakoreraga muri iri bagiro ko bazihuza bagashyirahamwe imbaraga bakubaka ibagiro ry’inka ryujuje ibisabwa ryiza mu karere ka Rulindo.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje