Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Rulindo: Ivuriro ry’amatungo rirengeje umwaka rifunzwe nta bisobanuro

Tuesday 10 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu Kagari ka Gitare mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo baravuga ko batazi impamvu ivuriro ry’amatungo bifashshaga ritagikora.

Bavuga ko Iri vuriro rigikora bazaga gukingiza inka ndetse bakaza no guterezamo intanga ku buryo byaboroheraga kubona imiti yaba iy’amatungo maremare n’amagufi.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Base, basaba ko ubuyobozi bwajya bubanza kubasobanurira mbere yo gufunga igikorwa rusange leta yashyiriyeho cy’abaturage.

Umwe witwa Habiyaremye Jean Paul yagize ati: "Mu byukuri iri vuriro ryari ridufitiye akamaro, ryari ritwegereye kuko iyo itungo ryagiraga ikibazo twahitaga turizana hano vetereneri akaduha imiti bakadufasha ariko ubu dusigaye tubanza guhamagara veterineri, nabyo kandi birahenda cyane, bazadufashe ryongere rikore tubone aho tuzajya tuvuza amatungo yacu."

Undi muturage witwa Seburera Augustin yagize ati:" Twarahombye cyane kuko iyo umuntu yashakaga guteza intanga yazaga hano ariko ibaze gukora urugendo ugiye Bushoki kujya gushaka urwo rushinge, ntituzi impamvu barifunze; amatungo yacu asigaye ahura n’ibibazo ndetse amwe arapfa kubera kubura ubutabazi bwihuse."

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze inshuro zose twagiye duhamagara Umuyobozi w’Akarere yabwiye umunyamakuru ko yagiye, ari mu nama kuva tariki ya 28 Ukuboza 2022, tumuhamagara kugeza tariki ya 9 Mutarama 2023

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira yagize ati: "[Munyamakuru....] nyihanganira ngiye kwinjira mu nama, ntabwo dushobora kuvugana."

Haribazwa uzatanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo abaturage bafite, mu gihe bamwe mu bayobozi bakwepa itangazamakuru. Umuvugizi w’ungirije wa Guverinoma aherutse gutangaza ko nta muyobozi numwe wari ukwiye kwanga kuvugisha itangazamakuru ku bibazo bibangamiye abaturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru