Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu Kagari ka Gitare mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo baravuga ko batazi impamvu ivuriro ry’amatungo bifashshaga ritagikora.
Bavuga ko Iri vuriro rigikora bazaga gukingiza inka ndetse bakaza no guterezamo intanga ku buryo byaboroheraga kubona imiti yaba iy’amatungo maremare n’amagufi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Base, basaba ko ubuyobozi bwajya bubanza kubasobanurira mbere yo gufunga igikorwa rusange leta yashyiriyeho cy’abaturage.
Umwe witwa Habiyaremye Jean Paul yagize ati: "Mu byukuri iri vuriro ryari ridufitiye akamaro, ryari ritwegereye kuko iyo itungo ryagiraga ikibazo twahitaga turizana hano vetereneri akaduha imiti bakadufasha ariko ubu dusigaye tubanza guhamagara veterineri, nabyo kandi birahenda cyane, bazadufashe ryongere rikore tubone aho tuzajya tuvuza amatungo yacu."
Undi muturage witwa Seburera Augustin yagize ati:" Twarahombye cyane kuko iyo umuntu yashakaga guteza intanga yazaga hano ariko ibaze gukora urugendo ugiye Bushoki kujya gushaka urwo rushinge, ntituzi impamvu barifunze; amatungo yacu asigaye ahura n’ibibazo ndetse amwe arapfa kubera kubura ubutabazi bwihuse."
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze inshuro zose twagiye duhamagara Umuyobozi w’Akarere yabwiye umunyamakuru ko yagiye, ari mu nama kuva tariki ya 28 Ukuboza 2022, tumuhamagara kugeza tariki ya 9 Mutarama 2023
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira yagize ati: "[Munyamakuru....] nyihanganira ngiye kwinjira mu nama, ntabwo dushobora kuvugana."
Haribazwa uzatanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo abaturage bafite, mu gihe bamwe mu bayobozi bakwepa itangazamakuru. Umuvugizi w’ungirije wa Guverinoma aherutse gutangaza ko nta muyobozi numwe wari ukwiye kwanga kuvugisha itangazamakuru ku bibazo bibangamiye abaturage.