Abatuye muri Santere ya Kisaro mu karere ka Rulindo baravuga ko kompanyi ya CHICO yakoze umuhanda Base-Gicumbi yabasize mu manegeke aho inzira yari nyabagendwa yanyuragamo imodoka bayangirije itakiri nyabagendwa.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Gishinge babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kisaro, ahari icyo kibazo, bataka kuba batabasha kunyuza ibinyabiziga byabo mu muhanda ushamikiye kuri kaburimbo, wangijwe niyi kompanyi y’abashinwa yitwa CHICO.
Ni umuhanda ushamikiye kuri iyo kaburimbo ya Base-Gicumbi, ujya mu mudugudu wa Gishinge ukazamukira ku rusengero ruri hafi aho.
Abahatuye bafiye ibinyabiziga n’abandi bubakisha bavuga ko byaheze aho nyuma yo gusiga uwo muhanda udakoze, ukaba warangiritse cyane.
Umwe muri aba baturage witwa Anastase Mwerekande yagize ati: "Kera uyu muhanda ugana muri uyu mudugudu wa Gishinge wari nyabaganedwa tunyuzamo imodoka, moto, n’amagare ariko kompanyi y’Abashinwa yitwa Chico ubwo yakoraga uyu muhanda wa Base-Gicumbi , yaraje idusiga mu manegeka ubu nta kinyabiziga cyanzamuka muri uyu mudugudu wacu, turasaba ko bazadukora uyu muhanda wacu nkuko wahoze mbere."
Undi muturage witwa Mugabarigira Jean de Dieu yavize ati: "Nkuko mu bibona uyu muhanda barawangirije, badusize mu manegeke, wari warakozwe n’abaturage abashinwa baje barawangiriza kuko imodoka zabo zahanyuraga zigiye gupakira ibicangarayi byo gukoresha iyi kaburimbo. Iterambere ry’uyu mudugudu wacu ryarahagaze kubera ko nta muhanda uwujyamo, turasaba ubuvugizi leta ko bazaza bakareba uburyo iyi kompanyi yangirije uyu mubanda hanyuma bakagira icyo bakora kuko biratubangamiye cyane tujya gucumbikisha imodoka zacu."
Iyi modoka ni imwe mu zagizweho ingaruka no guhera mu mudugudu yabuze aho inyura hasanzwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Rugerinyange Theoneste, yavuze ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kugikurikirana.
Yagize ati: "IIki kibazo cy’aba baturage ntabwo narinkizi, nibwo nkimenye, ubwo tugiye kugikurikirana turebe niba koko abo baturage barasizwe mu manegeke kuko byaba ari ikibazo biramutse bimeze bityo; turavugana na kompanyi. Ikindi nuko iyi kompanyi nubundi igikora umuhanda wa Rukomo-Nyagatare, byose biracyakorwa, ubwo turakurikirana turebe icyo abaturage bafashwa bibaye koko barasizwe mu manegeka."
Uyu muhanda ugana mu mudugudu wa Gishinge, Akagari ka Murama, umurenge wa Kisaro kuri ubu nta modoka cyangwa ikindi kinyabiziga gishobora kujyayo, uzanye umutwaro bimusaba kuwikorera ku mutwe akawuzamukana, akaba ariho bahera basaba ko hagira igikorwa.
Aba baturage bavuga ko igihe ubuyobozi butagenzuye ibyo bavuga bashobora kwakira umuhanda nyamara hari abo wasize mu bibazo kandi wari watekerejwe nk’igisubizo ku iterambere ryabo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje