Ku nshuro ya mbere Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, ryashinzwe mu 2009, ryaserukanye abakandida 32 mu matora y’Abadepite, ryifuzamo imyanya irenga 10.
Ibikorwa byabo byo kwiyamaza byakomereje mu karere ka Rurindo na Gicumbi aho ryagarutse ku kibazo cy’ubuhinzi aho abaturage badafite uburenganzira ku bihwingwa bahinga.
Green Party ikomeje kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, yemeza ko hari umusanzu izatanga niramuka igiriwe ikizere, byose ikabikora ku bufatanye n’andi mashyaka azatsinda.
Perezida w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza, yavuze ko Abanyarwanda nibabagirira ikizere, bazaharanira ko abaturage bazahinga ibyo bihitiyemo bakazatora itegeko rigena ko buri munyarwanda ahinga icyo ashaka.
Dr Frank ati “ntabwo tuzemera ko abaturage b’abanyarwanda bahinga ibyo badashaka, ahubwo tuzatora itegeko ryafasha ku buryo umuntu ahinga ibyo ashaka aho guhinga ibyo leta yahisemo ugasanga nta muturage ukigira ikijumba amasaka ngo anywe ikigage kandi ibyo byahoze ari ibihingwa byacu”.
Dr Frank akomeza avuga ko amategeko akwiye kubaho ashyirwaho abaturage bayagizemo uruhare kuburyo itegeko rigena guhuza ubutaka rikwiye kujyaho ari uko abaturage babigizemo uruhare.
Agira ati”nituramuka tugiriwe ikizere tukajya mu nteko tuzashyiraho umwanya ku rubuga rw’inteko, aho buri wese yaba umuntu ku giti cye, imiryango itegamiye kuri leta, ikigo runaka, bashobora gutanga igitekerezo basaba ko abantu babashyigikira ku itegeko bifuza ko rikorwa”.
Dr Frank Habineza akomeza avuga ko ubu buryo bwajya busuzumwa hakarebwa abashyigikiye ubwo busabe, hanyuma inteko ikaba yakwicara igakora itegeko igendeye ku gitekerezo cy’abaturage. Ubu buryo bukaba bukoreshwa no mu Bwongereza.
Ishyaka Green Party kandi rizakora ubuvugizi bugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi risaba ko hashyirwaho ushinzwe ubuhinzi ‘Agronome’ ku rwego rw’Akagari, wo kugira inama abaturage, kugirango bahinge ibyo bifuza kubutaka bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rurindo na Gicumbi bavuga ko guhinga ibyo bashaka aribyiza ariko nanone hakarebwa ibyagira umusaruro mwishi kuburyo basagurira isoko
Batamuriza Lucie ni umuturage wo murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi avuga ko guhinga ibijumba n’ibindi babishaka ariko nta soko bigira nk’ibigori.
Agira ati ”guhinga ibyo dushaka nibyo nkuko abakandida depite bavuga ariko nanone dukeneye ibihingwa bidufiye akamaro kuburyo iyo duhinze dusagurira amasoko. Ibijumba turabikunda ariko ntibikiri nk’ibigori, ingano, ibishyimbo,ahubwo badufashe ifumbire itugereho kugihe kandi nibyo duhinze bibonerwe isoko n’ibijumba duhinge bicye byo kurya”.
Abakandida b’iri shyaka ntabwo bose barajya mu nzego za leta ariko ngo bafite amaboko, yaba mu nzego za leta, abazivuyemo, abari mu myanya mikuru iyobora igihugu n’abandi bayobozi bakomeye bose bari muri Green Party, Ibi ni bivungwa n’umuyobozi w’iri shyaka.
Muri uru rugendo ngo bigiyemo kwihangana, kumenya uko bavugana n’abandi bantu n’imikoranire n’indi mitwe ya politiki.
Mu 2010 Green Party yashatse kwiyamamaza mu matora ya Perezida ntibyakunda, mu 2013, nabwo ishyaka ryanditswe habura umunsi umwe kugira ngo barangize gutanga kandidatire mu matora y’Abadepite.
Mu 2017 ryiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko umukandida waryo agira amajwi 0.48%.

















