Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama barataka inzara

Wednesday 17 April 2024
    Yasomwe na

Abafite amasambu n’imirima byatembanywe n’umusozi wa Bugarama, ku gice gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu barataka inzara, bavuga ko ibyo bari barahinze byose umusozi wabitembanye bakaba basaba ibyo kurya.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ikihutirwaga kwari ukubacumbikishiriza bityo ikigiye gukurikiraho ari ukubagoboka bakabaha ibiribwa.

Aha mu Bugarama hari umusozi watangiye guteza amakuba abahatuye guhera tariki ya kane werurwe, 2024, aho mu ijoro ryo kuri iyo tariki watangiye gutenguka, havamo amabuye agakonkobokera mu muhanda, ibi byatumye uyu muhanda kuri ubu ufungwa, ntukiri nyabagendwa.

Abawuturiye bo mudugudu wa Cyagara, akagari ka Nyange, nibo bahuritse kugeza uyu munsi iyi nkuru yanditswe uyu musozi uracyatenguka. Byatumye imiryango yose yari ihatuye ihimuwe, icyakora aba nubwo bashimira ubuyobozi kuba bwarabacumbikishirije ariko barataka inzara.

Bavuga ko iyo nzara ituruka ku kuba imyaka yose bari barahinze kuri uyu musozi yarangijwe n’iyi nkangu.

Mugongo na Miruho na bagenzi be bari baturanye aha baragira ati: "Uyu musozi wansenyeye inzu, iy’umuhungu wanjye; muri uyu muryango wanjye yashenye inzu 5 ubu, twese twagiye gucumbika. Ikibazo rero ubu turashonje kuko twahingaga kuri uyu musozi tunawutuyeho."

Aba baturage bakomeza bavuga ko imyaka yose bari barahinze ntawigeze agira icyo aramura.

Uyu ati: "Twari tuhafite imyumbati, ibishyimbo ariko ubu wagira ngo nta nubwo higeze hahingwa."

Akarere kavuga ko ikihutirwagwa kwari ugukiza amagara yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet ati: "Ikihutirwa kwari ugukiza amagara yabo bakimurwa hariya; twarabimuye rero turabacumbikishiriza, amfaranga agiye gushyirwa ku makonte yabo ku buryo bazajya biyishyurira banyiri mazu bacumbitsemo."

Ku kijyanye n’ibiribwa nacyo ngo hari icyo bazafashwa

Dr. Kibiriga akomeza agira ati: "Yego, hariya kuri uriya musozi bari barahahinze imyumbati n’ibishyimbo nubwo byari bitarera ariko hari utuboga bajyaga kuhakura, ubwo rero icyihutirwaga kwari ukubimura, igikurikiraho ni ukibashyira icyo barya."

Nubwo abaturage bavuga ko bashonje ariko baranasaba ko ntaho kuba bagifite dore ko ubutaka bwabo utaba ukimenya aho umuntu yahoze atuye none bakeneye n’aho gutura.

Inkangu yaratengutse isunika inkombe z’umugezi wa Rusizi ku gice cy’u Rwanda amazi yomokera muri RDCongo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru