Yanditswe na Mutesi Scovia
Mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Gitambi kuboneza urubyaro kuri bamwe ntibarabyumva kandi bifite uruhare mu gutera abana imirire mibi no kungwingira.
Ibi bigarukwaho n’umukozi ushizwe kurwanya imirire mibi mu bana ku kigonderabuzima cya Mashesha Esther Zawadiyamungu avuga ko bamwe mu babyeyi batarumva ko kuboneza urubyaro byarinda imirire mibi n’ingwingira ku abana.Yagize ati “umubyeyi atangira kwitabwaho agisama inda agapimwa ibipimo byose kandi akagirwa inama kubijyanye nimirire kugirango hazavuke umwana umeze neza.Iyo amaze kubyara hitabwa kureba uko yosa umwana nibura amezi 6 ntakindi umwana ahawe no gukingizwa ku gihe mbese yaminsi igihumbi y’umubyeyi n’umwana ikubahirizwa”.
Mashesha Esther Zawadiyamungu umukozi ushizwe kurwanya imirire mibi mu bana ku kigonderabuzima cya Mashesha apima imikurire y’umwana
Esther akomeza agira ati “ibyo byose iyo umuryango ufite abana benshi kandi n’amikoro ari macye bituma zanama umubyeyi tumugira zitubahirizwa kuko asama yamyaka 2 umwana atarayuzuza kumwitaho bikamugora kuko nawe aba afite integenke ugasanga agize imirire mibi cyangwa akangwingira niyo mpamvu dusaba abaturage ko baboneza urubyaro kugirango bite kuri bacye bashoboka”.
Nyiramisago Pointella umubyeyi utemera gahunda yo kuboneza urubyaro
Urugero rw’ibyo uyu mukozi ushizwe imirire byumvikana mu mvugo zumwe mu babyeyi twasanze ku kigonderabuzima cya Mashesha. Nyiramisago Pointella ubwo yaganiraga na Mamaurwagasabo yagize ati “Jye fite abana 5 kandi sinzaboneza urubyaro kuko Imana yarabimbujije ubwo navuganaga nayo. Gusa mfite ikibazo kuko abana banjye hari igihe babura ibyo barya gusa Imana yabampaye irabatuka kuko yambwiye ko nibeshye nkaboneza urubyaro nabo nabyaye izabanyaka urumva ko ntatinyuka rero. Gusa kubyara buri gihe bituma ntacyo nikorera ngo niteze imbere gusa ntinya Imana”.
Uyu mubyeyi uvuga ibi umukobwa we wimfura w’imyaka 18 y’amavuko yavuye mu ishuri kuko ntamikoro umuryango ufite kandi ahetse undi mwana wamezi 9 bivuga ko nubwo ubuzima bubagoye bagikomeje kubyara .
Cyuzuzo Mpore Diane ni umugore w’imyaka 32 y’amavuko ubu ufite umwana umwe w’imyaka 3 akaba atwite inda yamezi 7 we kuboneza urubyaro abifata nk’impamvu ikimeye y’iterambere ry’umuryango.
Yagize ati “jye nzabyara abana babiri kuko nacyera nkiri umukobwa niko ntabitecyerezaga kuko abana beshi ni beza ariko ubushobozi budusaba kubyara bacye kuko amashuri arahenze.kindi kubona icyo ubagaburira ntibyoroshye niyo mpamvu jye n’umugabo wajye twiyemeje kuboneza urubyaro,erega abana beshi bakurwarana bwacyi bakanangwingira .Iyi utabareze neza kandi ari benshi usanga ntanumwe uhaye ejo hazaza hubuzima ”.
Umuyozi wa karere ka Rusizi wungirije ushizwe imibereho myiza Nsigaye Emmanuel
Umuyozi wa karere ka Rusizi wungirije ushizwe imibereho myiza Nsigaye Emmanuel avuga ko imyumvire ishingiye kumyemere ikigoye kubijyanye no kuboneza urubya kandi kubyara abana beshi biri mubyatera imirire mibi iyo umuryango utishoboye.
Yagize ati “ Mu karere hari gahunda zitandukanye zo kwita kumwana kuva agisamwa imiryango itishoboye tuyitaho nubwo hari bacye bakigaraho imirire mibi kuko imiryango imwe itita kubana ku buryo bushyitse kubera kutamenya uko bavanga iryo urugero nko kumuha ibitera imbaraga ,ibirinda indwara ibi byose bishingiye kumyumvire harimo ni iyamadini ,kubyara benshi,gushyira akazi imbere byose biri mubigwingiza abana .Hari amadini abuza abantu kuboneza kuko ari icyaha n’unaboneza ukoreshe uburyo bwakamere bimwe mu bituma ubwiyongere bwo kubyara abo imiryango idashoboye bigakomeza .Gusa dukomeza kwigisha abaturage kwita ku abana ndetse no kuboneza kuko izo serevise zose tuzisangisha abaturage aho bashobora kugera vuba”.
Mu karere ka Rusizi hari ibigonderabuzima 18 ariko muri byo 11 ntabwo byemera kuboneza urubyaro kuko imyemerere yabo itabyemera usibye uburyo bwakamere ibi bigaragarira mu mibare ya baboneza urubyaro muri aka karere aho mu mwaka wa 2020 bari 33% byari kumwanya wanyuma mu gihugu naho 2021 bigeze 54% bivuze ko ubukangurambaga burimo gutanga usanzu.
Ikigonderabuzima cya Mashesha imibare gitanga yo muri 2020 mu kwezi kwakabiri abana 15% bangana (416) bari mu mirire mibi mugihe 2020 mu kwezi kwa munani bari bageze 12.3% bangana (279) mu gihe ubu 2021 mu kwezi gatanu bigeze 10.7%bangana 170 iyi mibare yerekana imbaraga zishyirwamo kugirango iki kibazo kirimbuke.



















