Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyabirasi mu karere ka Musanze barasaba gisanirwa inzu kubera ko bameze nk’abari hanze.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Nyabirasi aho yasanze bari mu nzu zabasaziyeho, zubatswe muri 2008.
Umwe muri aba baturage yagize ati: "Turi mu gahinda k’inzu zacu zigiye kutugwaho, turaryama ntidukanguke, ziratura (zirava), mbese turababaye rwose leta ikwiye kureba uko itugenza natwe tugatura nk’abandi banyarwanda."
Undi muturage yagize ati: "Zirashaje cyane namwe murabibona, bijya bihomboka ahubwo bizatugwaho kuko twebwe nta bushobozi dufite bwo kuzisana dutunzwe no gusabiriza, nibyo tubibona ari ku bushake bw’Imana ukagenda ukajya ku muturage akaguha icyo kurya."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi Mpirwa Migabo yavuze ko izi nzu zishaje koko ngo kubera ko zubatswe kera gusa ngo barimo gutekereza kuri aba baturage ku buryo bazagenda basanirwa uko ubushobozi buzagenda buboneka, binyuze no mu bafatanyabikorwa b’uruganda rwa Pfunda .
Yagize ati: "Aba bantu turabafite muri gahunda kuko ni aba leta, kuko amazu yabo yubatswe kera muri 2008, kandi ni imiryango myinshi kandi twasabye ko akarere kadufasha bakabishyira muri plan, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo uruganda rwa Pfunda. Kubafasha aka kanya biragoye guhita tubikora kuko tuzajya tugenda tububakira tureba ibabaye kurisha indi, mvuze ko tugiye guhita tubikora, aka kanya naba mbeshye.
Iyo ugeze hirya no hino mu gihu gihugu usanga kenshi imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bari mu buzima bubi, kuko benshi usanga batunzwe no gusabiriza , ariyo mpamvu bamwe bahora batakambira leta kubafasha.


















