Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kwesa imihigo

Tuesday 28 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro basabwe uruhare rwabo mu kwese imihigo bigendeye ku mwanya mubi akarere kabonye umwaka ushyize.

Bari bamaze gusobanurirwa uruhare rwabo mu guhigura ibyo akarere nabo bahize bakirinda kuba ntibindeba.

Hari mu gitaramo cyo kwishimira ibyagezweho ndetse bahiga n’ibindi biteguye kugeraho mu mihigo y’uyu mwaka, ku nsanganyamatsiko bise ngo "Tubegere duca ingando ".

Bamwe mu baturage baganiriye na Mamaurwagasabo bashimiye Perezida Kagame iterambere amaze kubagezaho ndetse bahishura ko batazigera batatira igihango bafitanye n’Inkotanyi.

Umwe muri bo witwa Nizeyimana Alfred yagize ati:" Twishimiye ibyo Perezida Kagame yatugejejeho, murabona ko dufite kaburimbo nziza, amashanyarazi araka mbese turishimye cyane kandi nk’abaturage ba Rutsiro twiteguye gufatanya n’abayobozi kwesa imihigo ku buryo tuzabona umwanya mwiza."

Undi muturage twaganiye witwa Ndayisenga Olive yagize ati: "Imihigo natwe iratureba nkaho badusabye guhangana n’igwingira mu bana bacu, dukwiye gufatanya na Leta, ntitwikureho ishingano ngo tuziharire abayobozi gusa ahubwo natwe uruhare rwacu rurakenewe."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko bateguye iki gitaramo binyuze muri gahunda ya ’tubegere’ abaturage ndetse hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu rwego rwo gusobanurira abaturage imihigo kugira ngo bamenye ko bakwiye kugira uruhare rwabo mu kwesa imihigo.

Yagize: "Nyuma y’uko akarere kacu ka Rutsiro kaje mu myanya itari myiza mu kwesa imihigo, twakoze isesengura dusanga umuhigo twatsinzwe ari ugirwamo uruhare n’abaturage, harimo ijyanye n’imibereho myiza irimo no kurwanya imirire mibi, kugira ubwiherero n’ibindi. Tubona rero kugira ngo tuzashobore kwesa imihigo y’uyu mwaka tugomba kwegera abaturage bakagaragaza uruhare rwabo."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba Uwambajemariya Florence yibukije abayobozi b’inzego zibanze ko bakwiye gukurikirana imibereho myiza y’abaturage bakita cyane ku bijyanye n’imirire mibi ikigaragara mu bana.

Yagize ati: "Twaje hano mu gitaramo njyarugamba cyo guhiga, kandi ndabasaba ko nk’abatoza b’intore mukwiye gukurikirana mureba abana bagwingiye, mukwiye no kureba niba umwana watewe inda imburagihe bigatuma wa mwana agwingira ndetse tureba niba na wa mwana wabyaye turebe niba yarasubijwe mu buzima bwiza bityo abe umunyarwanda ushoboye kandi utekanye kandi nibyo Perezida wa Repubulika ashaka."

Uwambajemariya yasoje ashimira abaturage uburyo bashyigikira ibyiza Igihugu kimaze kugeraho ndetse abasaba gukomeza ubufatanye kugira ngo imihigo izeswe neza nabo babiguzemo uruhare.

Ni igitaramo cyari cyahurije hamwe imwe mu mirenge itatu igize akarere ka Rutsiro ariyo Kivumu, Nyabirasi na Kigeyo, ni gahunda izakomereza mu mirenge yose .

Mu bandi bantu bitabiriye iki gitaramo njya rugamba barimo (Social media influences) bakoresha imbuga nkoranyambaga bari baje baturutse mu gihugu hose aho basusurukije abantu bari baje gukukurirana iki gitaramo cyo guhiga mu karere ka Rutsiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru