Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Abiga kuri GS Rugaragara bagiye kurangiza ayisumbuye batarakora kuri mudasobwa

Monday 13 November 2023
    Yasomwe na


Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Rugaragara mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Mushonnyi, baravuga ko basigaye inyuma mu masomo y’ikoranabuhanga ngo bitewe nuko nta muriro w’amashanyarazi ikigo cyabo gifite

Aba banyeshuri babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iri shuri riherereye mu kagari ka Rurara, bavuga ko biteye isoni kirangiza amshuli yisumbuye (High school S6) batazi gufungura mudasobwa.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati: "Birababaje kubona twarasigaye inyuma mu masomo y’ikoranabuhanga, hano ku ishuri nta muriro tugira , twiga Mudasobwa (Computer) mu magambo gusa nta puratike (pratique) dukora; twasigaye inyuma, byongeye iyo ikirere gihindutse mu ishuri hakaza umwijima ubwo kwiga biba bihagaze."

Undi munyeshuri yagize ati: "Nkanjye ngiye kurangiza hano ariko sinashobora gufungura mashini, usibye no kuyifubgura sindayibona ngo byibuze nyicokoze, batubwira computer tukumva ari igikoresho kiraho gusa, mutubwirire abayobozi bazaduhe umuriro w’amashanyarazi batuzanire na za mudasobwa hano kuri GS Rugaragara, Turahangayitse cyane."

Ku ruhande rw’abarezi nabo bemeranya n’abana kuko basanga kuba badafite umuriro w’amashanyarazi kuri iryo shuri bituma batajyana n’abandi mu ikoranabuhanga, bagasaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga nyinshi iki kibazo kigakemuka.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper yahamirije ikinyamakuru mamaurwagasabo ko bazi iki kibazo ariko ngo nubwo atazi igihe kizakemukira ngo barimo gukorana na REG kugira ngo izazane amashanyarazi kuri GS Rugaragara.

Yagize ati: "Iki kibazo turakizi natwe kiraduhangayikishije ariko icyo navuga nuko bashonje bahishiwe, kubera ko dukomeje gukorana n’ikigo cya (REG) kugira ngo bazihutishe iyi gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri GS Rugaragara bitewe nuko twamaze no kuhubaka ishuri ry’imyuga rizaba rifite imashini nini bizihutishwa."

Yakomeje agira ati: "Ntabwo twabatereranye, dukomeje gukora ubuvugizi ndetse hari umushinga munini urwego rw’Igihugu rwatugeneye uzakwirakwiza amashanyarazi hirya no hino muri aka karere, bamaze igihe basura akarere bareba aho umuyoboro uzanyura."

Kuva mu mwaka wa 2008, Minisiteri y’Uburezi yatangiye gushyira mu bikorwa porogaramu ya mudasobwa imwe ku mwana (OLPC) mu mashuri abanza n’isomero rifite mudasobwa (Computer Lab) mu mashuri yisumbuye.

Mudasobwa zigera ku bihumbi 250 zatanzwe mu mashuri 764 ariko abanyeshuri bangana na 10% mu gihugu nibo bagezweho nazo.

Mu nkingi ya 64 ya gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, binyuze mu kwagura ‘Smart Classrooms’ no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Gusa kuba iyi gahunda usanga itaragera hose ngo biterwa ahanini no kuba mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe byo mu Rwanda bitaragezwamo Umuriro w’amashanyarazi.

Kugeza ubu muri rusange umuriro igihugu gifite ungana na megawati 276 aho 50% byawo ari umuriro uturuka ku mazi, hafi 20% ni ingufu zikomoka kuri Gaz Méthane, umuriro ungana na 5% wo uva ku bikomoka kuri peterol, umuriro ungana na 17% uturuka kuri Nyiramugengeri naho 8% ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru