Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro barinubira uburyo bw’imitangire y’amatara akoreshwa n’izuba azwi nk’Imirasire.
Bavuga ko ubusanzwe ayo matara agomba guhabwa abantu badafite umuriro w’amashanyarizi, ariko ngo hari abayihabwa basanzwe bawugite, nkuko bamwe mu baturage babitangarije mamaurwagasabo.
Umwe muri abo baturage, batashatse ko amazina yabo amenyekana yagize ati: "Bari kuyaha (amatora y’Imirasire) n’abafite amashanyarazi kandi abasanzwe bayafite batari mu bagomba kuyabona."
Undi nawe ati: "Njyewe barimpaye kandi sanzwe mfite amashanyarazi, nageze mu rugo ndarihasanga".
Kuri iki kibazi Dusabimana Justin akaba ari umuyobozi w’akagari ka Murambi yavuze ko ayo matara agenewe abadafite umuriro w’amashanyarazi. Ati" Imirasire yatanzwe n’abayobozi b’imidugudu kandi bamaze kurahira ko iyo mirasire barayiha abantu badafite amashanyarazi".
Gitifu w’akagari
Yakomeje avuga ko abo basanganga bafite amashyarazi batari bemwe guhabwa iyi mirasire. Ati" bitewe ko bafata indangamuntu bakayifotora hari amabwiriza ko ufite amashanyarazi batayimuha( Imirasire)".
Ni kenshi bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashyirwa mu majwi n’abaturage bitewe na servisi mbi baha abo bashinzwe kuyobora hakaba ubwo bamwe bageza naho kwaka indonge kubigenewe abaturage.
Akarere ka Rutsiro kabarizwamo umurenge wa Musasa ni kamwe mu turere two mu Rwanda twakunze kuguma igihe kirere nka tumwe dufite igice kinini kirangwamo icuraburindi ryo kubura umuriro w’amashanyarizi, gusa uko iminsi igenda ishira iki kibazo kigenda gishacyirwa umuti.