Ababiri babiri bo mu mirenge ya Musasa n’uwa Rusebeya bakubiswe n’inkuba bahasiga ubuzima.
Abo ni umwana w’umukobwa witwa Igiraneza Divine w’imyaka 17, inkuba yamukubise agwa ikirabiranya ari mu nzu, ababyeyi be bahise bafatiranya akiri gusamba ngo bamujyane kwa mu ganga ariko apfa ashiramo umwuka bageze muri metero nka 100.
Ni umwana wo mu muryango utuye mu Murenge wa Musasa, mu Kagari ka Murambi.
Undi, nawe wahitanywe n’inkuba ni mwana witwa Umwari Constantine, w’imyaka 11.
Uwo mwana yari kumwe n’umuvandimwe we bugamye mu nzu iwabo muri salon.
Uyu murumunawe niwe watabaje ababyeyi be, baje basanga yashizemo umwuka, uyu mwana akaba we yari atuye mu Murenge wa Rusebeya mu Kagari ka Rubona.
Ntirivamunda Alphonse, utuye mu mudugudu umwe naho nyakwigendera Igiraneza Divine yari atuye, yasobanuriye umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, kubyo azi kuri aya makuru y’urupfu rwa Igiraneza.
Ati: "Abo bana bombi bari mu rugo, imvura iri kugwa n’iwabo bahari, noneho ubwo niba umwana yarari kugenda muri korodoro mu nzu, inkuba iramukubita ari kumwe n’utundi twana tubiri duto. Baje kubegura rero basanga uwo mukuru we yapfuye, utwo tubiri dutoya ntitapfuye, uretse ko twahungabanye, batujyanye kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yatangarije Mama Urwagasabo TV, ibigendanye n’aya makuru, anaboneraho gutanga zimwe mu ngamba ubuyobozi bw’aka karere bufite mu guhangana n’ibiza by’umwihariko inkuba, muri kano karere.
Yagize ati: "Ariko aba bose bari bugamye mu nzu nk’ibisanzwe, nkuko mwakwicara mu nzu, inkuba ikaza ikarobanuramo umwe; rero ni ikiza koko gikomeye kandi tudafiteho na Control (buryo bwo kukigenzura), ariko dushimira MINEMA, yadufashije kuduha imirindankuba muri 2023, twagiye tuyishyira ku bigo by’amashuri, inzu za leta.
"Rero nkuko tubona bikomeje kwiyongera, hari bimwe turi gutekereza nk’ubuyobozi bw’akarere dufatanyije n’abaturage. Burya imirindankuba iradufasha, ariko ikaba iri no mu byiciro bitandukanye, ku bigendanye no guhenda cyangwa se n’ibiciro. Ubu turi gutekereza ko byibuze twareba mu ma santeri uburyo abantu bajya bishyira hamwe bakagura umurindankuba".
Mayor, Kayitesi, yakomeje agira ati: "Oya ngirango ni umugani w’Abanyarwanda bakunda kuvuga ngo bamuroze inkuba itagira amazi, ntabwo ari byo, iyo yaba ari imyumvire twashaka gusanisha ibintu bitari byo, ni ibisanzwe, ni umunsi uba wageze ariko nanone ntabwo twavuga ko twabirebera kandi leta yacu yarashyizeho icya dufasha kwirinda ibyo bintu byose.
Akarere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’ibiza mu gihe cy’imvura by’umwihariko ikiza cy’inkuba, aho hari gihe abaturage bajya babitakarizamo ubuzima.
Yanditswe na Eulade Mahirwe


















