Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro baravuga ko kubera ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye bituma abana babo bakomeza kugwingira.
Kuri ubu aka karere kageze kuri 44.4 % by’abana bagwingiye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere ka Rutsiro gafite ibiribwa byose bikungagaye ku ntungamubiri birimo nk’isambaza, imbogo, ibijumba, amagi n’inyama, bagasaba ko ubukangurambaga bwakongerwa.
Kurwanya igwingira mu bana bisaba ababyeyi kuzamura imyunvire ku ndyo yuzuye n’isuku
Niyonshuti Eugenie wo mu murenge wa Rusebeya yagize ati: "Njye mbona kuba dufite abana benshi bagwingiye biterwa no kutamenya gutegura indyo yuzuye kuko usanga dufite imbuto, imboga, isambaza yewe n’amagi nayo araboneka ariko bikorwa na bamwe kubera abandi; usanga batazi gutegura aya mafunguro bityo bikaba intandaro y’igwingira."
Undi muturage witwa Kambabazi Alphonsine wo mu murenge wa Kigeyo yagize ati: "Akenshi igwingira mu bana usanga natwe ababyeyi tubigiramo uruhare, none se niba abayobozi batwigisha buri munsi ko dukwiye kugaburira abana indyo yuzuye ariko ugasanga urwaje bwaki iwawe ufite imboga, bigaragaza ya myumvire iba ikiri hasi ariko buri wese abishatse twarandura imirire mibi mu bana bacu."
Uko uturere tw’intara y’Iburengerazuba duhagaze mu igwingira mu bana
Twifuje kumenya icyo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose avuga ku buryo bwo kuzamura iyo myumvire, avuga ko bafite ingamba zo kurwanya igwingira harimo kongera ubukangurambaga mu baturage.
Ati: "Nibyo akarere kacu ka Rutsiro gafite imibare iri hejuru mu kugira abana bagwingiye, kuko turi kuri 44.4%, ibi kandi byose biba biri mu mihigo, turasaba uruhare rw’abaturage kugira ngo dufatanye mu karwanya igwingira n’imirire mibi mu bana."
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekanye abana 33% bari munsi y’imyaka itanu(5) mu Rwanda bari mirire mibi.
Ubu bushashatsi kandi bwerekana ko muri aba bana abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% agaragaza ibiro biri hasi ugereranyije n’uburebure, mu gihe abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.
Leta y’u Rwanda irasaba uruhare rwa buri wese kugira ngo intego ku ijanisha rya 19% yitezwe kugerwaho mu 2024 izabe yagezweho ntakabuza.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko uturere 13 dufite igwingira ku kigero kiri hejuru kurusha utundi turimo Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera ifite 26,1%.