Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Rutsiro: Mu bakozi ba REG hari abavugwaho ruswa mu gutanga mubazi

Friday 31 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro, binubira bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu mu Rwanda, gishinzwe ingufu, kuba babaka ikiguzi, kugirango babahe mubazi z’amashanyarazi (Cash Powers) zo gukoresha, kandi ubundi bakagombye kuzihabwa nta kiguzi batswe.

Nkuko babitangarije ikinyamakuru Mamaurwagasabo, umwe muri bo tutashatse kuvuga amazi yatwemereye ko kugirango baguhe mubazi y’amashanyarazi baca nibura amafaranga ibihumbi cumi n’abitanu by’amafaranga y’u Rwanda (Frw15000).

Ati" utanga ibihumbi cumi na bitanu".

Undi nawe twaganiriye yatwemereye ko aya mafaranga, koko bayakwa, kandi ko nta gitasi bayiguhera.

Ati" Uragenda ukandika ibipapuro bikaza, bamara kubigeza aho wakagombye gufatira cash Powers, ngo kuyitera no kuyimanika ngo n’ibihumbi cumi na bitanu, gusa tukibaze se, turi mu Rwanda rufite ubwigenge? Cyangwa turi kugura tubimenye? Urebye ni ruswa, kuko nta gitasi bayiguhera".

Uyu yaboneye gusaba ubuyobozi, kujya bukurikirana, mu gihe umuturage ayikeneye bukamenya ko yamugezeho nta mananazi, dore ko ngo iyo udatanze aya mafaranga, ngo harubwo bakubwira ko mubazi yawe itarasohoka, hanyuma kuyibona bigasigara ari ihuruizo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Kayitesi Dativa, yatubwiye ko ikibazo ntayo yarazi, gusa avuga ko mubazi ziba zigomba guhabwa abaturage nta kiguzi batswe.

Ati" Icyo tubasaba nuko bajya bagaragaza uwabatse amafaranga, turabizi neza ko cash Powers ari ubuntu, nukugaragaza, indangamuntu yawe, ikubaruyeho, ubundi bakaguha cash Powers yawe".

Uyu muyobozi yikije, mu gusaba abaturage kujya batanga amakuru, kubo bireba, nk’ubuyobozi, yaba bijandika muri bino bikorwa kugirango bakurikiranwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru