Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro, binubira bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu mu Rwanda, gishinzwe ingufu, kuba babaka ikiguzi, kugirango babahe mubazi z’amashanyarazi (Cash Powers) zo gukoresha, kandi ubundi bakagombye kuzihabwa nta kiguzi batswe.
Nkuko babitangarije ikinyamakuru Mamaurwagasabo, umwe muri bo tutashatse kuvuga amazi yatwemereye ko kugirango baguhe mubazi y’amashanyarazi baca nibura amafaranga ibihumbi cumi n’abitanu by’amafaranga y’u Rwanda (Frw15000).
Ati" utanga ibihumbi cumi na bitanu".
Undi nawe twaganiriye yatwemereye ko aya mafaranga, koko bayakwa, kandi ko nta gitasi bayiguhera.
Ati" Uragenda ukandika ibipapuro bikaza, bamara kubigeza aho wakagombye gufatira cash Powers, ngo kuyitera no kuyimanika ngo n’ibihumbi cumi na bitanu, gusa tukibaze se, turi mu Rwanda rufite ubwigenge? Cyangwa turi kugura tubimenye? Urebye ni ruswa, kuko nta gitasi bayiguhera".
Uyu yaboneye gusaba ubuyobozi, kujya bukurikirana, mu gihe umuturage ayikeneye bukamenya ko yamugezeho nta mananazi, dore ko ngo iyo udatanze aya mafaranga, ngo harubwo bakubwira ko mubazi yawe itarasohoka, hanyuma kuyibona bigasigara ari ihuruizo.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Kayitesi Dativa, yatubwiye ko ikibazo ntayo yarazi, gusa avuga ko mubazi ziba zigomba guhabwa abaturage nta kiguzi batswe.
Ati" Icyo tubasaba nuko bajya bagaragaza uwabatse amafaranga, turabizi neza ko cash Powers ari ubuntu, nukugaragaza, indangamuntu yawe, ikubaruyeho, ubundi bakaguha cash Powers yawe".
Uyu muyobozi yikije, mu gusaba abaturage kujya batanga amakuru, kubo bireba, nk’ubuyobozi, yaba bijandika muri bino bikorwa kugirango bakurikiranwe.