Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Nubwo bafite amashanyarazi ariko kubura cash pawa byabahejeje mu kizima

Friday 9 May 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Bunnyari mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa w’AKarere ka Rutsiro, bavuga ko bajya bashyirwa mu kizima, biturutse ku kuba kashi pawa zibafasha kubona umuriro w’amashanyarazi bari bafite zarapfuye, zikaba zitagikora.


Aba baturage babwiye Mamaurwagasabo TV ko Zimwe muri izi kashi pawa zipfa kubera ko zikubitwa n’inkuba zijya zibasira aka Karere ka Rutsiro, ariko ngo bagasiragizwa bashaka kubona izindi, aho hari abamara igihe kirere batarabona izindi zizisimbura, bityo bikabashyira mu gihirahiro, ngo nubwo bagerejwe umuriro w’amashanyarazi.


Abaturage bavuga ko amashanyarazi ahari ariko badafite kashi pawa.

Umwe muri aba baturage witwa Tuyishime, agaragaza uburyo iki kibazo kibahangayikishije.

Yagize ati"Hano muri Rutsiro hakunda kuba inkuba, uko inkuba zikubise kashi pawa zihita zipfa, nkibaza impamvu, ukuntu ahandi inkuba zihagera n’imvura ikahagera kashi pawa zikahahora, twebwe kashi pawa zacu zigatinya inkuba, akanya gato ikaba irapfuye akayikuzanira none, icyumweru kimwe ikaba irapfuye kandi ikindi noneho, abayobozi ba REG, ba Rutsiro, bakagombye kwisubiraho, ni ukuvugango niba kashi pawa, zihiye, uzabahamagara ntibazaza, baza ari uko ari uko abanyamakuru badukoreye ubuvugizi".


Yakomeje agira ati”Tukibaruko bumvishe abanyamakuru bahamagaye, bagiye bakurikurana bakamenya kashi pawa zapfuye zigahindurirwa, nk’ubungubu ndikumara amezi ane niba atari atanu, nta gihe ntahamagara uwayimanikiye badutabare.”


Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage, Twizerimana Déogratias, nawe agaragaza iki kibazo ko batabona abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, ku gihe ngo babashe kubasimburiza kashi pawa ziba zapfuye.


REG ihamya ko Kashi Pawa zamaze kuboneka.

Nawe yagize ati" Twajya guhamagara bikadusubiza bakadusubiza inyuma gake…kuko ntago tubona abakozi ba REG, vuba kandi iyo bariya badukorera hano mu cyaro, umuntu ashobora kuza akaguca inote ya(5000rwf) ugasanga nabyo bibaye imbogamizi , bikaruta ahubwo, abantu benshi turi kwikoreshereza imirasire ariko bitari ngombwa kandi ugasanga uri mu kizima kandi ufite kashi pawa.”

Aba baturage kandi bagaragaza ingaruka bibagiraho kubera kubura uko bacana bitewe nuko cash pawa bari bafite zitagikora mu kazi kabo basanzwe bakora.

Tuyishime yakomeje agira ati"Twifashisha abatekinisiye binaha, nta nubwo tuba tuzi aho bize, kugirango yurire ipoto ni ibihumbi bitanu, akakurebera, ubwo imwe ukabona arakorogoshoye ucanye umunsi umwe, nka mu kanya bikongera bikagenda kugirango azongere azaze kukurira ipoto ni ibihumbi bitanu tukibaza ati se abo bakozi ba REG, bo bakora iki..? niba wamara amezi atanu, atandatu udacana kandi ubahamagara?".

Uyu muturage yakomeje agira ati”Ikindi ukibaza nkatwe dukorera ubucuruzi mu mwijima ni ikibazo tuba dusora, tukibaza ya misoro yo iragenda ikajya gukora iki? Ubwo rero tugasanga tubangamirwa, kuko niba uri gucururiza ahantu ni mukizima nibumara kwira nibwo ugiye kubona abakiriya, abakiriya bari mu mwijima nabo hari aho uhereza ibintu, bakagenda batakwishyuye ugasanga turi guhomba.”


Abaturage bavuga ko kuba badacana bibaheza mu bwigunge.

Maurice Rugaba, umukozi wa REG yatangarije Mama Urwagasabo TV, ko bari bategereje ibikoresho ariko ko bagiye gukemura iki kibazo.

Ati" Kubera ko tumaze iminsi dutegereje ibikoresho, urabizi ko ibikoresho ntabwo igihe cyose biba bihari en permanance ( mu buryo buhoraho) biraza tukabikoresha bigashira, bakaduha ibindi gutyo gutyo, ariko muri iyi minsi nkabo ngabo bari bategereje turabasimburira, nuko wenda iyo babajije bakabona zashize bahita biheba, ariko ntibihebe muri iyi minsi hari izigiye kutugeraho, tuzabasimburira nta kibazo.

Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu turere turi kwegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye, harimo umuriro w’amashanyarazi, ndetse bikagira uruhare mu guteza imibereho myiza y’abagatuye.

Mahirwe Eulade.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru